Ruhango: Chantal uherutse kubengwa ku munsi w’ubukwe yiyemeje kugana inkiko zikemure ikibazo

11,061
Kwibuka30

Nyirarukundo Chantal wo mu Kagari ka Gisanga mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kanama 2020 yari afite ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana na Ndagijimana Jean Paul, bari bamaze amezi atandatu bashyingiranywe imbere y’amategeko.

Icyumweru kimwe mbere y’uko ubukwe buba, Ndagijimana yabwiye Nyirarukundo ko yumva nta gahunda yo kubana na we agifite, ariko undi akomeza kubifata nk’aho ari urwenya.

Kugeza ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020, Nyirarukundo yari agifite icyizere cyo gusezerana n’umugabo we, ariko ngo aza kumubura no ku murongo wa telefoni ye igendanwa.

Aba bombi bagombaga gusezeranira muri ADEPR Paruwasi ya Musumba iherereye mu Murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi, ariko umusore akaba yari asanzwe akorera i Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ari na ho bari kuzatura.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Kigali Today, Nyirarukundo yavuze ko yari amaze igihe kirenga imyaka ibiri akundana na Ndagijimana, ko ndetse hari hashize amezi atandatu basezeranye nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko, kuko basezeranye muri Gashyantare uyu mwaka wa 2020.

Yavuze ko bize umubano nta kibazo, ariko ngo mu gihe haburaga nk’icyumweru kimwe ngo ubukwe bube, umusore akaza kumubwira ko yumva atakibirimo.

Ati “Ibintu byose twari twabipanze twabiteguye, wabonaga ko ibintu byose biri ku murongo nta kibazo, ariko aza kumbwira ko yumva atakibirimo”.

Akomeza agira ati “Nk’umuntu usenga nkomeje gusenga kugira ngo menye icyabiteye. Yabimbwiye mu cyumweru kimwe, imiryango irahura, akavuga ko ntacyo anshinja, ariko akambwira ngo arumva atakinkunda”.

Nyirarukundo avuga ko we yatekereje ko umusore bari bagiye kubana yaba yarahumanyijwe, kuko ngo we yabonaga atari we witekerereje kumwanga.

Ati “Mba ntekereza ko baba baramuroze, kuko mu rukundo twari dufitanye, nabonaga nta kibazo, ntekereza ko Imana ishobora kugira icyo ikora. Ashobora no kugaruka, kuko n’ubundi ndi umugore we twarasezeranye mu mategeko”.

Hari amakuru yavugwaga n’abaturanyi ko uwo musore yaba yabenze umukobwa kubera ko afite umubyeyi urwaye mu mutwe, ariko Nyirarukundo akavuga ko ayo makuru nta shingiro afite.

Ati “Uretse kubeshya koko, umuntu mujya gutangirana umushinga atazi amakuru y’umuryango! Amakuru y’umuryango w’iwabo ndayazi, na we azi ay’uwanjye. Kuba mama arwaye, si ikibazo! N’ubundi abageni dusanzwe tubatanga”.

Nyirarukundo avuga ko yagerageje kubaza umusore icyamuteye guhagarika ubukwe, akamubwira ko ngo yagiye kumva akumva urukundo rumushizemo.

Avuga kandi ko bagerageje kumwegera nk’umuryango ndetse n’abahagarariye umuryango w’umusore ngo bamenye icyamuteye guhagarika ubukwe, ariko ngo ntagire icyo ababwira gifatika.

Kwibuka30

Ati “Nabwiye umubyeyi umpagarariye ahura n’uhagarariye umusore, umusore arabihisha, ariko nyuma barabonana, ababwiraho dukeya, ngo ntabwo muha umwanya, ngo naravuze ngo ni umukene.

Baraduhuza jye na we, njyayo, baramubaza nanjye ndisobanura uko yari abivuze, nta kintu yigeze andega kigaragara, gusa yaravuze ngo arumva atabirimo. Yahise yica ku muryango wose umuhagararaiye”.

Nyirarukundo avuga ko kubera ibikomere, igihombo n’urubwa yatewe n’uyu musore, ngo agiye kubanza kuruhuka no kwiyakira, hanyuma akajya kwiyambaza ubuyobozi bukamurenganura.

Ati “Ubu ntegereje uko bimeze ngo ndebe niba ikibazo cyange nakigeza ku buyobozi. Ndi kubanza gutuza, amagambo aba ari menshi, urusaku rw’abantu n’ibindi. Umuntu agutesheje agaciro, kukubeshya, kutagaragaza ikibazo cyatumye ubukwe butaba, ngomba kubigeza ku buyobozi”.

Umushumba mu Itorero ADEPR Paruwasi ya Nyarubaka, Pasitoro Mvuka Ananias, ari na we wigishije umubano aba bombi, yabwiye Kigali Today ko na we ayo makuru yayamenye, bagategereza ko umusore aza gusezerana bakamubura.

Yagize ati “Kubana ni ubushake, iyo batabishatse, ubwo nta kundi. Twaramushatse turamubura, aracika ava n’aho yakoraga”.

Pasitoro Mvuka avuga ko uyu mukobwa Nyirarukundo yahuye n’ikigeragezo gikomeye, ariko ko nk’umukirisitu aba yarigishijwe uburyo bwo guhangana n’ibigeragezo.

Ati “Abakirisitu baba barize kwihanganira intambara n’ibigeragezo. Na we naramuvugishije ambwira ko yabyakiriye”.

Pasitoro Mvuka kandi avuga ko atari ubwa mbere bigisha umubano abitegura kubana bikarangira batabanye, bitewe n’impamvu zinyuranye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Wellars Kayitare, yavuze ko iki kibazo atigeze akimenya, ndetse ko atanibuka niba abo bageni ari we wabasezeranyije, cyane ko aba yarasezeranyije benshi.

Icyakora uyu muyobozi avuga ko niharamuka hari umwe muri aba ubagannye nk’ubuyobozi bazabicaza bakabaganiriza, baba ari abadashaka gukomeza umubano bakagirwa inama yo kugana inkiko bagatandukanywa, cyangwa se byaba ari ibikunda bagasubukura gahunda zo kubana.

Yagize ati “Icyo twagakoze ni ukubatumaho tukabaganiriza, tukamenya impamvu umusore yamubenze, twasanga ari imyitwarire umwe yagaragaje itaranyuze undi, tukabagira inama yo kujya mu nkiko.

Tuzakorana n’iwabo w’umusore akaba yaza ku buyobozi, tukabahuza”.

Twagerageje kuvugana na Ndagijimana Jean Paul uvugwaho kubenga Nyirarukundo, ariko kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru telefoni ye igandanwa nti yari iri ku murongo.

Turakomeza kugerageza kumuvugisha, igihe aza kugira icyo adutangariza tukaza kukibagezaho.

(Src:Kigalitoday.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.