Dore ibihugu 10 kugeza ubu bitarageramo icyorezo cya coronavirus

13,559
Palikir (capital de Micronesia) - EcuRed

Hafi ibihugu byose ku isi byamaze kugerwaho n’icyorezo cya Coronavirus, ariko hariho ibindi bigera ku icumi icyo cyorezo kitarakandagiramo. BAbigenza bate bo?

Palau, ikirwa kigoswe n’inyanja ya pasifika y’ubururu butsitse, ni ahantu hagendwa cyane n’abakerarugendo. Hoteli Palau ya mbere yahafunguye mu 1982 niyo yatangiye kubakira.

Mu 2019, abakerarugendo 90,000 bagiye kuri iki kirwa, abo ni inshuro eshatu z’abaturage b’iki gihugu.

Mu 2017 imibare ya FMI yerekanye ko ubukerarugendo bwinjije 40% ku musaruro mbumbe w’iki gihugu.

Mbere ya Covid byari byifashe bite

Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatatu iki kirwa cyafunze imipaka yacyo. Ni kimwe mu bihugu 10 ku isi bitaravugwamo uwanduye Covid-19 (uvanyemo Korea ya ruguru na Turkmenistan).

Nubwo iyi virus itaragera muri Palau ariko yangije byinshi, amahoteli na za restaurants nta muntu ubijyamo, amaduka yarafunzwe, hoteli zabaye ahantu ho gushyira abantu mu kato.

Ibihugu bitarimo abanduye Covid-19

  • Palau
  • Micronesia
  • Marshall Islands
  • Nauru
  • Kiribati
  • Solomon Islands
  • Tuvalu
  • Samoa
  • Vanuatu
  • Tonga

Brian Lee ukuriye Palau Hotel agira ati: “Inyanja hano ni nziza cyane kurusha ahandi hose kw’isi”

Mbere ya Covid iyi hoteli ye ibyumba byayo byahoranaga abantu ku kigero kiri hagati ya 70 na 80%, ariko ibintu bifunzwe ntacyo yasigaranye.

Abakozi be 20 yarabagumanye, agabanya amasaha bakoraga anabashakira indi mirimo nko kuvugurura, gukora amasuku n’ibindi.

Ariko ibyo ntibabikora iteka ryose. Ati: “Nshobora gukomeza gukora andi mezi atandatu, ariko nyuma yayo sinzaba nkibishoboye, nzafunga”.

Aho corona itaragera

Brian ntacyo ashinja leta kuko ifasha abaturage basanzwe ndetse yabashije kurinda iyi ndwara kwinjira muri iki kirwa.

Ati: “Numva barakoze akazi gakomeye”. Gusa niba hoteli ya mbere kuri iki kirwa yugarijwe no gufunga, hari ikigomba gukorwa.

Perezida w’iki gihugu aheruka gutangaza ko ingendo z’ingenzi z’indege zizasubukurwa tariki 01 z’ukwezi gutaha kwa cyenda.

Inzira y’ikirere ya Taiwan, ahaturuka abakerarugendo benshi, nayo biranugwanugwa ko izafungurwa.

Kuri Brian arumva ari cyera cyane.

Ati: “Ntekereza ko bakwiye gutangira gufungura, yenda bagashyiraho uburyo bwo kurinda kw’abava mu bihugu nka New Zealand n’ahandi, naho ubundi nta warokoka hano”.

Muri kilometero 4,000 uvuye hano ugana mu burasirazuba muri iyi nyanja ngari, hari ibirwa bya Marshall nabyo bitarageramo iki cyorezo.

Ariko kimwe na Palau, kuba nta virus ntibisobanuye ko nta cyangiritse.

Ibi birwa nabyo bitunzwe ahanini n’ubukerarugendo bw’abava muri Aziya, mu bihugu byo muri ako karere no kuri ‘Mainland’ (leta zunze ubumwe za Amerika).

Hoteli Robert Reimers imwe mu zikomeye muri iki gihugu ibyumba byayo byabaga birimo abantu ku kigero cyo hagati ya 75% na 88% mbere ya Covid, ariko kuva mu kwezi kwa gatatu imipaka yafungwa bari hagati ya 3% na 5%.

Abakozi bo muri Vanuatu bategereje ubu bwato mu 2019 - ikintu ubu kidashobora kuba kuko imipaka ifunze

Muri ibi birwa biteganyijwe ko imirimo igera kuri 700 izahagarara kubera Covid-19. Nibwo bwa mbere kuva mu 1997. Muri iyo mirimo 258 ni iyo muri hoteli na restaurants.

Usibye ubukerarugendo no kwakira abantu, uburobyi mu birwa bya Marshall bwarazahaye cyane kubera ingamba zo kwirinda iki cyorezo.

Iki gihugu cyategetse ko amato ava mu bihugu birimo Covid-19 atagomba kugaruka muri iki gihugu, amato azanye ibintu by’ingenzi nk’ibitoro n’ibicuruzwa agomba kujya mu kato iminsi 14 mbere yo kwinjira.

Ingaruka ziraboneka, kohereza amafi mu mahanga avuye muri iki gihugu byagabanutseho 50%.

Muri macye, ushobora guheza iyi virus kure ariko ntiwayinesha. Covid-19 ikugeraho mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Sophia ukuriye hoteli Robert Reimers yizeye ko ibintu bizasubira nka mbere umwaka uhata. Ariko se bitagenze bityo?

Ati: “Ubwo nyine ntabwo bizashoboka kuri twe.”

Leave A Reply

Your email address will not be published.