Ruhango: Hatashywe ibyumba by’amashuri 51 n’ubwiherero 108 byubatswe ku nkunga ya Banki y’isi

11,171
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere mu Karere ka Ruhango hatashywe ibyumba by’amashuri 51 n’ubwiherero 108

Ku gicamunsi cyo kuri uyu 10/08/2020 mu mu Karere ka Ruhango hatashywe ku mugaragaro ibyumba 51 by’amashuri n’ubwiherero 108 byubatswe mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020 ku nkunga ya Banki y’Isi.

Ni igikorwa cyabereye kuri site ebyiri: GS Munini mu Murenge wa Ruhango hatashywe ibyumba bine n’ubwiherero 12, kuri EP Kageyo mu Murenge wa Byimana hatahwa ibyumba bibiri n’ubwiherero 6. Kubyubaka ndetse no gushyiramo ibikoresho byatwaye amafaranga angana na 348,405,041Fr y’amafranga y’u Rwanda.

Ibyumba byatashywe none, hamwe n’ibindi 502 biriho byubakwa muri uyu mwaka, byose bizigirwamo mu gihe amashuri azaba yongeye gufungurwa, hakaba hari ikizere ko bizakemura mu buryo bugaragara ikibazo cy’ingendo ndende abana bajyaga bakora mu kugera ku ishuri ndetse n’icy’ubucucike mu byumba by’amashuri.

Image
Image

Ibindi byumba biracyarimo kubakwa

Comments are closed.