Ruhango: Kwibuka abishwe muri Jenoside ni ukubaha agaciro bambuwe

933
kwibuka31

Ubwo bari mu gikorwa cyo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ku rwibutso rwa Kabagali ruherereye mu Murenge wa Kabagali mu Karere ka Ruhango, umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA uvuga ko kwibuka abishwe muri Jenoside ari ukubaha agaciro bambuwe.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Ruhango Nyandwi Bernard, avuga ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari ukubasubiza agaciro bambuwe kandi ko bituma Abanyarwanda bigira ku mateka yabo.

Ati: “Iyo twaje kwibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tuba turi kubasubiza agaciro bambuwe n’ababishe, ndetse tukavomamo ingamba zo kwirinda ikibi tugaharanira gukora icyiza.”

Mukayiranga Jeannette umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Ruhango avuga ko ashimira Inkotanyi zamutabaye mu gihe cya Jenoside.

Ati: “Ndashimira Inkotanyi kuko ni zo zadutabaye zidukura mu nzira y’umusaraba twarimo na cyane ko iyo zitaba zo ntabwo mba nkiriho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko ntawukwiye kwijandika mu ngengabitekerezo ya Jenoside kuko aba ashyigikiye abagereka ku Rwanda ibibera muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo.

Ati: “Kwishora mu ngengabitekerezo ya Jenoside si byiza Abanyarwanda dukwiriye kubyirinda, kuko ababijyamo bari inyuma y’abagereka ku Rwanda ibibazo by’igihugu cya Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo. Rero twirinde ibyo bikorwa bibi ahubwo duharanire iterambere ryacu nk’Abanyarwanda.”

Urwibutso rwa Kabagali ruherereye hafi y’Ibiro by’Umurenge wa Kabagali, uyu munsi rwatangirijweho icyumweru cy’icyunamo n’iminsi ijana yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rushyinguyemo imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi isaga 6 600.

Comments are closed.