Ruhango: Rutagengwa wavugwagaho kwigamba gutwika imodoka ya Gitifu yabiteye utwatsi

6,616

Bwana Rutagengwa Alexis wavugagwaho igikorwa cyo gutwika imodoka ya Gitifu, yabihakanye avuga ko mu gihe iyo modoka yashyaga we yari mu kandi Karere.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu ikinyamakuru Indorerwamo.com cyabagejejeho inkuru y’umugabo uzwi ku izina rya Rutagengwa Alexis bivugwa ko yatwitse imodoka y’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango nyuma y’aho Gitifu ashenye inzu ye bivugwa ko yari yubatswe mu manegeka.

Ni inkuru yagiye ku mitwe y’ibitangazamakuru byinshi bya hano mu Rwanda, ndetse hari n’amaradiyo yabivuzeho cyane ko bitamenyerewe ko umuturage agira umujinya ku rwego rwo gutwika imodoka y’umuyobozi.

Ku murongo wa terefoni, mu kiganiro yagiranye radioTv10 mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Bwana Nemeyimana Jean Bosco uyobora uno murenge wa Ruhango, akaba ari nawe watwikiwe imodoka, yemeje koko ko Bwana Alexis ariwe watwitse ino modoka nyuma y’umujinya wo gusenyerwa, yagize ati:”….nibyo koko niwe, hari n’umunyamakuru yahamagaye amubwira ko baje kumusenyera, ariko ko nawe amaze gutwika imodoka ya gitifu”

Biravugwa ko umunyamakuru wa BTN muri ako Karere, Bwana Samson ariwe yabibwiye, nawe kuri radiyo yabyemeye avuga ko koko uwo mugabo yamuhamagaye amubwira ko asize atwise imodoka ya Gitifu.

Bimwe mu bihamya by’uko Alexis ariwe washumise imodoka ya Gitifu.

Nubwo nta rundi rwego rwego rushinzwe guhamya umuntu icyaha usibye inkiko gusa mu Rwanda, ariko hari bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko Alexis ariwe wagize uruhare rutaziguye mu itwikwa ry’imodoka ya Gitifu.

Ubwo twakoraga ino nkuru muri iki gitondo, umwe mu baturage bacururiza hafi y’aho BK ikorera (Kuko ari naho imodoka ya Gitifu yari iparitse) mu Ruhango yagize ati:”…uriya mugabo ni umushoferi ndamuzi, atwara amakamiyo, yaje abanza ahondagura imodoka, ahita anyarukira hirya kuri iriya station ubona, agura essence ayishyira muri casque, araza arashumika, imodoka itangira kwaka, ariko abaturage na polisi batabarira hafi ntiyari bwagurumane

Ikindi gihamya ni icyatanzwe na Samson ukorera BTN mu Ruhango, we ubwe yemereye kuri radio ko Alexis ubwe yamwihamagariye amubwira ko ariwe utwitse iyo modoka, ndetse n’amajwi ya Alexis we ubwe abimubwira umunyamakuru yayohereje mu kiganiro “Zinduka”, muri icyo kiganiro nyine, ayo majwi abanyamakuru Oswald na mugenzi we bayakinnye ku buryo abakurikiranye ikiganiro biyumviye Alexis we ubwe yigamba gutwika imodoka ya gitifu.

Alexis we arabihakana akavuga ko atari ahari

Ku murongo wa terefoni twavuganye na Alexis bivugwa ko yahunze, tubanza kumubaza icyatumye ahunga, maze agira ati:”…nibyo koko nahunze kubera ko numvaga nshinjwa icyo gikorwa nkatinya ko hari uwangirira nabi”

Ku kuba ariwe watwitse imodoka y’umuyobozi, Bwana Alexis yavuze ko atariwe kuko umunsi ibyo biba we yari yibereye mu Karere ka Nyanza, Akarere gahana imbibe n’Akarere ka Ruhango, yagize ati:”...Ibyo Biba rwose jye nari ndi mu Karere ka Nyanza mu kazi, amakuru yo gusenyerwa ninaho nayumviye, abo bose ibyo bavuga ko arijye bazazane ibimenyetso binshinja”

Comments are closed.