Ruhango: Umunyeshuri yasambanyijwe n’umuntu atazi wamusanze mu bwiherero.

5,148
Kwibuka30

Umunyeshuri w’umukobwa yavuze ko yasambanijwe n’abantu atazi ubwo yari ari mu bwiherero ariko ubuyobozi bukabihakana.

Umunyeshuri uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko wiga mu kigo cy’amashuri yisumbuye ya Ruhango, Ecole secondaire de Ruhango, aravuga ko mu rukerera rwo kuri uyu wambere taliki ya 31 Mutarama 2022 hari umuntu wamusanze mu bwiherero maze amusambanya ku ngufu.

Uwo mukobwa tutashatse kuvuga amazina ye, yatubwiye ko uwo muntu yamwinjiranye maze amutunga icyuma amubwira ko navuga amwica, yagize ati:”yari mu rukerera ubwo ninjiraga muri toilette, sinakinze kuko ntacyo nikangaga, ako kanya umuntu w’umusore yaranyinjiranye, maze ngiye kuvuza induru anyereka icyuma ambwira ko ninsakuza ahita anyica…”

Uwo mwana w’umukobwa yakomeje abwira umunyamakuru wa Indorerwamo.com ko akimara kumutera ubwoba, yahise asiga amusambanije ku ngufu, undi nawe asohoka arira.

Hari amakuru avuga ko uno mwana w’umukobwa atari ubwa mbere akorewe ibyamfurambi abikorerwa ari ku ishuri kandi ko icyo gihe basize bamukomerekeje.

Munyaneza Jean Claude uyobora kino kigo yirinze kugira icyo adutangariza, akavuga ko impamvu ari uko ari kwirinda kwica iperereza ry’urwego rw’ubugenzacyaha RIB rimaze gutangira.

Kwibuka30

Abandi bayobozi bashinzwe imyitwarire muri icyo kigo bo baravuga ko ibyo bintu bidashoboka kuko ubwiherero bw’abana buhuriramo abantu benshi, bityo ko bidashoboka ko umuntu utazwi yaza agakora ibyo akora akagera n’aho abirangiza nta munyeshuri wundi wari waza mu bwiherero.

Nubwo bimeze bityo, Nyirahakizimana Jeanne Umubyeyi w’uno mwana arasaba inzego zibishinzwe gukurikirana iki kibazo, yabwiyee umuseke ati:” Ntabwo byumvikana kubona umwana wanjye bamwangije bingana gutya Ubuyobozi bw’ikigo bukavuga ko butazi uwakoze iri shyano.” Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko nihatagira igikorwa yiteguye kuzamura kino kibazo kikagera ku mukuru w’igihugu.

Umubyeyi w’umwana wasambanijwe yasabye ubuyobozi gukurikirana kino kibazo bitaba ibyo akazakigeza kuri perezida.

Ubwo umunyamakuru wacu yageraga muri icyo kigo, bamwe mu banyeshuli b’abakobwa bemezaga iby’aya makuru, ndetse bakavuga ko bishobora kuba byakozwe na bamwe mu bakozi bakora akazi k’izamu cyangwa bakora amasuku muri icyo kigo, ndetse hari n’uwatubwiye ko hari n’abandi babikorewe ariko bakaba bagira isoni zo kubivuga.

Umwe yagize ati:”Umva man, bino bintu birahaba cyane, hari n’abandi ba sister babikorera ariko bakagira isoni ryo kubivuga ngo batabaseka”

Comments are closed.