Ubugiriki:“Sinshobora koga”-Amagambo ya nyuma yavuzwe n’umwimukira nyuma yo gusunikwa mu nyanja n’umurinzi w’inkombe.

6,170
Kwibuka30

Umwe mu bimukira yavuze ko mubyara we yarohamye mu nyanja nyuma y’uko we n’umuryango we basunitswe mu nyanja n’Umugiriki uri mu bashinzwe umutekano wo ku nkombe.

Minisitiri w’umutekano muri Turkiya yemeje aya makuru, avuga ko abashinzwe umutekano ku nkombe z’Ubugiriki bajugunye abantu batatu mu nyanja umwe agahita apfa.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Suleyman Soylu yavuze ko ibi byabereye ku nkombe z’akarere ka Sezme mu ntara ya Izmir muri Turkiya. Babiri bararokowe undi yitaba Imana

Umwe mu bimukira yavuze ko Police y’Ubugereki yatwaye telephone zabo n’amafaranga, kandi ko kuba umuvandimwe we yaravuze ko atazi koga ntacyo byari bibabwiye birangira babajugunye mu nyanja.

Kwibuka30

Yagize ati”Abarinda inkombe baduhaye amajire yo kogana(lifejackets) mbere y’uko baduta mu nyanja, ariko yari mato ntiyashoboraga kudukwira. Mubyara wange yababwiye ko atazi koga ariko ntibabyitaho batujugunya mu mazi we ararohama”.

Ati”Amagambo ye ya nyuma yari’Sinshobora koga! Sinzi koga’”.

Minisitiri Soylu yavuze ko Ikigo cy’Uburayi gishinzwe kurinda inkombe z’inyanja(Frontex) nacyo kigomba kubiryozwa.

Aba barokotse bavuze ko nyuma yo koga bakagera ku kirwa, abashinzwe umutekano w’inkombe ba Turukiya baraje barabatabara.

Mu mezi yashize hagiye hasohoka raporo zivuga ko ingabo z’Ubugereki, mu buryo butemewe, zisunika ubwato bw’abashaka ubuhungiro, bikagira ingaruka ku bagenzi baba bari muri ubwo bwato.

Comments are closed.