Ruhango: yandikiye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’inzego zishinzwe kurwanya akarengane azisaba gusuzuma ibyashingiweho yimwa akazi!

12,128

Appollinaire Maniragaba wo mu Karere ka Ruhango yandikiye Minisiteri y’abakozi ba Leta n’inzego zishinzwe kurwanya akarengane azisaba gusuzuma ibyashingiweho yimwa akazi ka ‘affaires sociales’ muri Ruhango kandi yari yaratsinze ibizami, kagahabwa Gallican Havugimana watsinzwe ikizamini cyanditse. Asaba ko ibisubizo bombi batanze byakwerekwa inzego zikaba arizo zica urubanza.

Maniragaba Appolinaire usaba kurenganurwa

Ibaruwa yanditse taliki 02, Nyakanga, 2020 ivuga ko ashingiye ku biteganywa n’iteka rya Perezida No 144/01 ryo ku wa 13/04/2017 rigena uburyo bwo gushaka, gushyiraho no gushyira mu myanya abakozi ba Leta cyane cyane mu ngingo zaryo iya 15, 16 na 18;

Ashingiye kandi ku migendekere y’ikorwa ry’ibizamini mu karere ka Ruhango ku mwanya w’umuyobozi ushinzwe imibereho y’abaturage, kuva ikizamini cyatangira ku tariki ya 11/09/2019 kugeza kuri iyi tariki ya none yo ku wa 02/07/2020, ubwo amanota ya nyuma yatangazwaga;

Ashingiye na none ku kinyuranyo cy’ amanota yari yagize mu kizamini cyanditse n’ay’umukandida waje guhabwa aya mbere mu kizamini cyikiganiro yari yagize, kandi akaba yari asanzwe uwo mwanya awukoraho nk’umusigire(Acting Director);

Yandikiye inzego bireba iriya baruwa abasaba ko mu bubasha n’inshingano basanganywe, basuzumana ubushishozi ibyavuye muri kiriya kizamini cy’ikiganiro kuko gishobora kuba cyarabereyemo amanyanga umwanya wapiganirwaga ugategurirwa utarawutsindiye kandi ibimenyetso byabyo birahari.

Maniragaba avuga ko iriya baruwa ifite umugereka urimo ibikubiye mu nyandiko y’ubujurire yakoze ku rwego rw’Akarere agaragaza ibigomba kwitabwaho mu gusuzuma imigendekere n’imikosorere by’icyo kizamini.

Kuri wo kandi hariho urutonde rw’amanota uko yagiye atangwa mu bizamini byombi uko byakurikiranye.

Taliki 02, Kamena, 2020, Maniragaba Appolinaire yari yabwiye UMUSEKE ko ari we wagize amanota ya mbere, kuko mu kizamini cyanditse yagize 39/50%.

Yavuze k ko bongeye gukora ikizamini cyo kubazwa (Interview) mu kwezi kwa Gashyantare 2020 mbere y’uko icyorezo cya COVID-19 kivugwa mu Rwanda.

Amanota ku yindi myanya 7 yapiganiwe muri icyo kizamini cy’akazi cyatanzwe n’Akarere abatsinze bamaze kumenyekana.

Yagize ati: “Taliki 09 Werurwe nibwo Akarere katangaje amanota y’iyo myanya, umwanya twapiganiye ntibigeze batangaza amanota yose twabonye.”

Kuba muri Nyakanga, aribwo amanota y’ikizamini k’ikiganiro asohotse kandi cyarakozwe mu mezi menshi ashize, agasohoka yemeza ko Gallican Havugimana ari we watsize kandi mu kizamini cyanditse yari yaratsinzwe, Appolinaire Maniragaba avuga ko byerekana ko birimo amafuti.

Kubera iyi mpamvu, Maniragaba asaba ibi bikurikira:

-Kwerekwa video yafashwe igihe nari ndi gusubiza ibibazo by’ikizamini, ibisubizo natanze bikagereranywa n’ibyagombaga gusubizwa kuri buri kibazo.

-Kwerekwa grille de correction yanjye aho abatanze ikizamini bandikaga amanota uko umukandida asubije ikibazo, kandi ikaba isinyweho n’abatangaga ikizamini(panel).

-Kwerekwa ‘grille de correction’ y’umukandida wabaye uwa mbere aho abatanze ikizamini bandikaga amanota uko umukandida asubije ikibazo, kandi ikaba isinyweho n’abatangaga ikizamini(panel).

-Kwerekwa video yafashwe umukandida wabaye uwa mbere ari gusubiza ikagereranywa n’iyanjye ndetse na liste y’ibisubizo byagombaga gutangwa kuri buri kibazo.

-Kwerekwa video y’umukandida wabaye uwa mbere hakarebwa amatariki ya nyayo yafatiweho niba ari tariki ya 18/02/2020 kuko sinyizeye neza cyane ko uwo mukandida yari afite amanota make mu kizamini cyanditse kandi akaba anasanzwe akora kuri uwo mwanya nk’umusigire(Acting Director).

-Kwerekwa video y’umukandida wabaye uwa mbere hakarebwa neza bitonze ahantu yafatiwe niba koko ari muri sale y’akarere ka Ruhango kubera impamvu namaze kuvuga haruguru.

Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine,aganira n’ UMUSEKE yavuze ko nta bizamini Akarere gakoresha, ko abo bavuga ibyo bagomba gutegereza kugeza igihe RALGA izasohorera amanota kuri uyu mwanya.

source: umuseke.

Comments are closed.