RUKUNDO Jean wakoreraga ISCO yirashe arapfa

8,278

Bwana RUKUNDO JEAN wakoreraga ikigo cya ISCO yirashe ahita arapfa.

Ahagana saa sita na 45 nibwo Bwana RUKONDO Jean ukorera ikigo cy’umutekano cya ISCO mu Karere ka KARONGI yirashe akoresheje imbunda y’akazi ahita arapfa. Amakuru dufite nI uko Bwana RUKUNDO Jean W’imyaka 40 y’amavuko yakoreraga kuri imwe mu ma banki yo mu mujyi wa Karongi. Ano makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP TWIZERE KAREKEZI BONAVENTURE, yabwiye ikinyamakuru Igihe.com ko nyakwigendera yirashe ahagana saa sita na 45.

Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu yatumye Bwana Jean RUKUNDO yiyahura. Abasanzwe bakorana na Nyakwigendera bavuze ko nta kibazo yari afitanye na bagenzi be, ndetsemaze ko nta kibazo kidasanzwe babonaga afite. Umurambo wa Jean RUKUNDO Wajyanywe kwa muganga mu gihe hakiri gukurikiranwa impamvu yamuteye kwiyahura.

Comments are closed.