Rulindo: Dusabimana JMV wakwirakwizaga amafranga y’amahimbano yatawe muri yombi.

5,998
Kwibuka30

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Buyoga ku Cyumweru tariki ya 25 Mata yafashe Dusabimana Jean Marie Vianney w’imyaka 27 akekwaho gukwirakwiza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 y’amiganano.

Yafashwe  ayajyanye mu iduka guhaha, afashwe yavuze  ko yayahawe n’uwitwa  Sangwamariya Victor w’imyaka 25 ukorera mu gasantere ka Muyanza.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Viateur Gakara Munyurase yavuze ko aba bombi bavuka mu Murenge wa Buyoga, Akagari ka Ndarage mu Mudugudu wa Karambi bakaba ari na ho bakorera mu gasantere ka Muyanza. Gufatwa  kwabo bikaba byaraturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “Tariki ya 24 Mata uyu mwaka  Dusabimana  yagiye mu iduka ry’umwe mu bacuruzi bacururiza mu isantere ya Muyanza agurayo ibintu by’amafaranga ibihumbi bitanu  y’amiganano.  Bwarakeye tariki ya 25 Mata asubirayo ajyanye nanone inoti ya bitanu, ku nshuro ya kabiri umucuruzi yitegereje inoti abona ni inyiganano yibuka ko yari yaraye ahavuye na bwo yishyuye inoti y’ibihumbi bitanu, yarayirebye nayo asanga ni inyiganano ni ko guhita abimenyesha Polisi.”

CIP Munyurase yavuze ko bakimara guhabwa amakuru abapolisi bahise bafata  Dusabimana bamubajije aho akura ayo mafaranga  avuga ko  yayahawe na Sangwamariya Victor. 

Kwibuka30

Sangwamariya  yabwiye abapolisi  ko ayo mafaranga ari inoti imwe ya bitanu nzima Dusabimana na bagenzi be bakinana filimi bifashishaga bakina bazanaga aho akorera (Papeterie) akayibafotoreramo inoti nyinshi.

CIP Munyurase yagize ati “Sangwamariya yemera ko bamuzaniraga inoti ya bitanu itari inyiganano akayibafotoreramo inoti nyinshi zihuje nimero bakajya kuzikinana filimi barangiza bakazizana bakazitwika ariko ngo Dusabimana we hari izo yagumanye ari nazo bamufatanye yakwirakwizaga mu bacuruzi.”

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Rulindo yabwiye abacuruzi n’abaturage muri rusange kujya bashishoza ku noti bahabwa kuko hari abantu bagenda bakwirakwiza amafaranga y’amiganano. Yashimiye umuturage wihutiye gutanga amakuru  bariya  bombi bagafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru mu gihe babonye uyigana cyangwa uyakwirakwiza kimwe n’undi wese ukora ibinyuranyije n’amategeko.

Aba bombi bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Buyoga kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Leave A Reply

Your email address will not be published.