Ubushinjacyaha bwasabye ko Bunyenyezi afungwa by’ateganyo.

7,220
Kwibuka30
Rwanda: USA yagemuriye Madame Munyenyezi Béatrice urupfu rw'abicanyi ba  FPR-Inkotanyi!! – Veritasinfo.fr
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaregeye dosiye ya Bunyenyezi Beatrice bumusabira kuba afunzwe by’agateganyo.

Kuri uyu wa mbere ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwaregeye urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro Dosiye ya madame Bunyenyezi Beatrice uherutse koherezwa mu Rwanda avanywe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Madame Bunyenyezi Beatrice akurikiranyweho icyaha cyo kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994. Binyuze ku rukuta rwa twitter, ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwagize buti:

“Uyu munsi Ubushinjacyaha bwaregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, dosiye ya MUNYENYEZI Beatrice busaba ko yaba afunzwe by’agateganyo.”

Kwibuka30

Munyenyezi Béatrice yagejejwe mu Rwanda ku wa 16 Mata 2021 aturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari yarasabye ubuhungiro ariko nyuma yo kubeshya ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaza kubwamburwa.

Munyenyezi yahungiye muri Amerika mu 1998 avuye muri Kenya aho yageze muri Nyakanga 1994. Mu 2003 ni bwo yahawe ubwenegihugu bwa Amerika.

Ku wa 21 Gashyantare 2013 ni bwo uyu mugore yambuwe ubwenegihugu nyuma y’uko Urukiko rwo mu Mujyi wa Manchester muri Leta ya New Hampshire rusanze yarabeshye inzego kugira ngo ahabwe ubuhungiro. Mu 2017 yajuririye iki cyemezo ariko urukiko rugitesha agaciro.

Akigera mu Rwanda, RIB yatangaje ko imukurikiranyeho ibyaha birimo Kwica nk’icyaha cya Jenoside, Gucura umugambi wo gukora Jenoside, Gutegura Jenoside, Gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, Ubufatanyacyaha muri Jenoside, Kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’Ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibi byaha byakorewe mu yahoze ari Komini Ngoma muri Perefegitura ya Butare.

Munyenyezi w’imyaka 51 yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyaramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n’inkiko.

Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi rya MRND.

Leave A Reply

Your email address will not be published.