Rulindo: Meya yazengurutse imirenge yose ashimira uruhare rw’abaturage mu kwesa imihigo

5,878
Kwibuka30

Meya w’Akarere ka Rulindo yaraye azengurutse imirenge yose igize ako Karere mu rwego rwo gushimira abaturage uruhare bagize byatumye ako Karere kesa imihigo ku rugero rushimishije.

Ku munsi w’ejo hashize, kuwa kane taliki ya 2 Gashyantare, ari kumwe na bamwe mu bamwungirije kuyobora Akarere ka Rulindo, Meya Mukanyirigira Judith yafashe umwanya azenguruka mu mirenge 17 yose igize ako Karere ajyanywe no kumurikira abaturage igikombe bahawe mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2021-2022 ku rwego rwiza, aho kaje ku mwanya wa gatatu n’amanota 79,8% nyuma ya Huye na Nyagatare.

Ni intambwe ikomeye cyane yagezweho na Meya Judith afatanije n’abaturage bo muri ako Karere kuko mu kwesa imihigo y’ubushize, ako Karere kari kaje ku mwanya wa 23, bivuze ko kazamutseho imyanya igera kuri 20 yose, ibintu bifatwa nk’ibitangaza mu gihe amaze ku buyobozi umwaka umwe gusa.

Mu butumwa bwe, yagiraga ati:“Ni muntize amashyi mbashimire ku bw’iki gikombe cyanyu mbazaniye. Nk’uko byanyuze mu itangazamakuru, mwabonye ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yageneye Abadahigwa bo mu Karere ka Rulindo igihembo cy’ishimwe, aho mwakoze neza, nacyakiriye mu izina ryanyu”.

Meya Judith wari wishimiwe n’abaturage bari buzuye ku mihanda bavuza ingoma z’ibyishimo, yakomeje agira ati:“Nanze kugeza iki gikombe mu biro aho kigomba kubikwa ntakiberetse, ni babahe igikombe, mugikoreho mucyishimire kuko ni icyanyu. Twishimire ibyo twagezeho ariko urugendo ni rurerure, ndagaruka vuba mbasure dufate izindi ngamba, imihigo irakomeje”.

Abaturage bishimiye umwanya wa gatatu bagize mu kwesa imihigo

Kwibuka30

Mu ngamba z’imihigo itaha, Meya Mukanyirigira yavuze ko hakiri byinshi byo gukora, yemeza ko bagiye gukora cyane kugira ngo ubutaha bafate umwanya wa mbere.

Ati:“Ibi twabigezeho kubera ubufatanye, umuntu wese afite icyo asabwa, umuturage afite icyo asabwa, urugo rufite icyo rusabwa, abayobozi bafite icyo basabwa. Icyo mbizeza ni uko umwaka utaha tugomba kuba aba mbere, uyu mwanya wa gatatu ni urugero rw’ibishoboka, abaturage banjye ndabizeye tuzaba aba mbere kandi nanjye umuyobozi ndabizeza ko umwaka utaha tugomba kuba aba mbere”.

Abaturage nabo bishimiye umwanya bagize, bashimiye umuyobozi wabo wabasuye abereka igikombe batsindiye, nabo bamwizeza ubufasha bwabo kugira ngo barusheho kwesa imihigo itaha.

Benshi mu baturage batuye mu Karere ka Rulindo ndetse n’abandi bahavuka ariko baba mu tundi duce tw’igihugu dutandukanye, bemeza ko Meya Judith ari umuyobozi mwiza, wumva abaturage ndetse ko umwanya we wose awushyira mu cyateza imbere Akarere ayobora, uwitwa Ruziga Emmy utuye i Kigali yagize ati:”Mu by’ukuri jyewe sinatuguwe n’uyu mwanya, nari mbizi ko tuzaza mu myanya ya mbere, Meya arakunzwe, nawe kandi akunda abaturage be, iyo ugeze mu Karere nibwo ubibona”

Undi mugabo uvuga ko akora bizinesi y’amahoteri muri ako Karere ariko utashatse ko ajya mu itangazamakuru, yagize ati:”Nta gitunguranye, muri Rulindo hari iterambere ryihuse, ni ibintu bigaragara cyane, Meya ni umudamu ukorana neza n’abaturage, kandi abanza akabasangiza gahunda zose z’Akarere bityo umuturage akibona mu bimukorerwa

Uyu mugabo yakomeje avuga ko mu bintu bikomeye yubatse harimo n’ikijyanye no gukomeza umutekano mu Karere, yagize ati:”Hano twegereye Kigali cyane, mbere wabonaga umutekano utameze neza, ariko kuva we yaza ubona yarafatanije cyane n’inzego z’umutekano nka RIB, ubona bahuje ku buryo bakora ibintu bazi, twe mu mahoteri twahuraga n’ibibazo by’umutekano cyane, ariko ubu ubona ko ibyaha baba babikumiriye mbere cyane”

Abaturage ba Rulindo bijeje abayobozi babo ko bazakorana nabo bya hafi ku buryo mu kwesa imihigo y’ubutaha bazaza ku mwanya wa mbere.

Leave A Reply

Your email address will not be published.