Rulindo: Polisi yafashe abajura batoboraga inzu z’abaturage

9,043

Ku wa gatanu tariki ya 08 Mata, Polisi ikorera mu karere ka Rulindo yafashe abajura batatu batoboye inzu y’umuturage utaramenyekana amazina  biba ibikoresho bitandukanye birimo , Decoderi ya canal +, iminzani 2, Indangururamajwi, n’amafaranga y’u Rwanda 12,760.

Aba bajura banakomerekeje uwitwa Twagirumukiza  Theogene  wari uvuye mu kazi nyuma yo kumwambura ibyo yari afite.

Ubu bujura bwabereye mu Karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare , Akagari ka  Nkoto ,Umudugdu wa  Nyagatoma  ariko bafatirwa mu Karere ka Rulindo.

Abajura bafashwe ni Maniraguha Theophile, Bizimana Jean de Dieu, Nizongabire Bernard, bafatirwa mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, akagari ka Kajevuba, Umudugudu Nyakambu.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru yavuze ko aba bajura bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati: “ Ahagana saa cyenda z’ijoro, umuturage yahamagaye Polisi avuga ko hari abajura abonye bafite ibikapu kandi ko bahise batega imodoka yo mu bwoko bwa Taxi Minibus, RAB 474M. Abapolisi bahise bashyira bariyeri mu muhanda ahitwa Nyakambu, bahagarika iyi modoka bakuramo abagenzi barimo niko guhita bafata bariya bagabo batatu.”

Yongeyeho ko basatse ibikapu 2 bari bafite basangamo ibikoresho bitandukanye bibye, ndetse n’ibyo bifashisha biba birimo, umuhoro, itindo, turunevisi, pince n’imyenda bakoresha biba.

Bakimara gufatwa bemeye ko batoboye inzu y’umuturage bakamwiba ibikoresho bitandukanye, bari munzira bagenda bagahura n’umuturage  witwa Twagirumukiza  Theogene  wari uvuye mu kazi k’ubushoferi  bakanamwambura ibyo yarafitendetse baranamukomeretsa mu mutwe bakoresheje umupanga, banemera ko basanzwe biba ahantu hatandukanye mu gihugu.

Banavuzeko atari ubwambere bafatirwa mu cyaha cy’ubujura kuko Maniraguha Theophile, Bizimana Jean de Dieu bamaze igihe gito barangije igihano bari bakatiwe kubera ubujura.

SP Ndayisenga  yihanangirije abantu bose bafite ingeso y’ubujura kubireka kuko inzego z’umutekano zifatanije n’abaturage ziri maso ngo zibafate, anabibutsa ko ubujura cyane iyo buciye icyuho ari icyaha gihanishwa igifungo kinini muri gereza.

Yasoje ashimira abaturage batanze amakuru aba bajura bagafatwa, ariko anabasaba gukaza ingamba zo kwicungira umutekano bakora amarondo, kandi igihe bafashe abajura bagahamagara Polisi hakiri kare.

Abajura bafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ntarabana ngo hakurikizwe amategeko.

Comments are closed.