Rulindo: Ukuri kose kuri Bwana GASASIRA uvuga ko yakubiswe na Etat Civil w’umurenge afatanije na DASSO
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Buyoga bwahakanye amakuru yavugaga ko umukozi w’Umurenge afatanije na DASSO bakubise umuturage
Nyuma y’aho ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwije amakuru avuga ko kuri uyu wa mbere taliki ya 3 Ukwakira 2022 mu masaha y’igitondo cya kare ahagana saa kumi, Bwana HABIYAMBERE Frodouard ushinzwe irangamimerere mu murenge wa Buyoga afatanije na DASSO z’Umurenge bibasiye umugabo witwa Gasasira Jean Chrisostome bakamuhondagura bikomeye, uyu muyobozi yavuze ko aya makuru atari yo na gato.
Ku murongo wa terefoni Bwana HABIYAMBERE Frodouard yagize ati:”Ibyo bintu ntabwo aribyo, kandi n’igihe bajyaga kumuzana sinajyanye n’abanyerondo, uyu mugabo ntawigeze amukubita na gato, ahubwo abashinzwe irondo bagiye kumuzana kuko yari yanze kwitaba ubuyobozi agerageza kubarwanya”
Ukuri kose ku kibazo cya Bwana GASASIRA N’ukuntu yihaye kugurisha ubutaka butari ubwe
Amakuru avuga ko uyu mugabo witwa GASASIRA yihaye uburenganzira bwo kwakira amafranga y’ingurane y’ubutaka bwa Bwana BUTERA Donath na MUKANTAGANDA Christine ku mafaranga angana n’ibihumbi maganabiri na cumi birindwi na maganarindwi na mirongo une n’atanu (217,745frs) ahagurisha n’Akarere ngo hashyirwe ikigega cy’amazi, bidatinze, nyir’ubutaka bivugwa n’ubundi ko yari mwene wabo abimenye yamureze ku buyobozi bw’umurenge, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Buyoga Bwana MANIRAFASHA Jean d’Amour yahise afata icyemezo cyo kwinjira mu kibazo nk’imwe mu nshingano ze.
Amakuru twahawe n’ubuyobozi avuga ko Gitifu w’Umurenge akimara kwinjira muri iki kibazo yatumijeho uno mugabo GASASIRA ku buyobozi bw’umurenge inshuro enye zose ariko undi arabyanga, nibwo bafashe umwanzuro wo kohereza irondo ry’umwuga rizwi nka KOSURU kumuzana cyane ko na nyir’ubutaka yari amaze igihe abaza aho ikibazo cye kigeze gikemuka.
Abashinzwe irondo bazindukiye mu rugo rwe kuri uyu wa mbere undi yanga kuza ku buryo bivugwa ko yashatse guhangana n’irondo.
Bwana Frodouard Etat civil wa Buyoga yagize ati:”Rwose jye nta n’ubwo nigeze njyana n’abashinzwe irondo, bamuzanye yakomeretse ahagana ku murundi mbabajije bambwira ko yari yanze kuza habaho kumuzana ku ngufu nibwo yikubye umurundi ku giti cyari aho mu rugo iwe“
Bwana GASASIRA avuga ko Etat civil na DASSO aribo bamukubise, ariko abandi bakabihakana.
Amakuru akomeza avuga ko byarangiye GASASIRA agejejwe ku murenge abazwa impamvu yihaye uburenganzira bwo kwakira amafaranga y’ingurane ku butaka butari ubwe, ndetse ategekwa gusubiza amafaranga yahawe nawe abikorera inyandiko yemeza ko yayakiriye kandi atari aye ndetse yemera kuzayishyura mu byiciro bibiri.
Amasezerano yo kwishyura amafaranga y’abandi yariye yakozwe na Bwana GASASIRA
Twashatse kuvugana na Bwana GASASIRA nyuma y’aho ukuri kose kugiye ahagaragara ariko ntiyabasha kutwitaba.
Bwana Edouard avuga ko uyu mugabo yahisemo kuzamura ikibazo cye ku mbuga nkoranyambaga nk’amayeri yo kudashaka kwishyura amafaranga y’abandi yariye.
Comments are closed.