Abaturage barasabwa gukoresha ikoranabuhanga birinda ibyabaviramo ibyaha

8,546

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rurasaba abaturage gukoresha ikoranabuhanga birinda ibyabaviramo ibyaha, kugira ngo bibarinde kugongana n’amategeko, kuko hari abisanga bakurikiranyweho ibyaha byakorewe kuri telefone zabo zigendanwa.

Kuba gukoresha itumanaho rya telefone igendanwa bisaba kuba umuntu afite simukakadi (Sim Card) imubaruyeho, bituma akenshi iyo ikoreshejwe binyuranyije n’amategeko akurikiranwa akanahanirwa ibyaha byayikoreweho.

Ubwo hatangizwaga gahunda y’ukwezi kwahariwe serivisi za RIB mu baturage mu Mujyi wa Kigali, ku wa Mbere tariki 03 Ukwakira 2022, bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo bagaragaje ibibazo bitandukanye bajya bahura nabyo kuri telefone zabo.

Bimwe mu bibazo bagaragaje birimo ubujura bwiganjemo ubushukanyi bubakorerwa, bakamburwa amafaranga yabo.

Umu agenti (Agent) w’imwe muri kampani z’itumanaho witwa Emmanuel Hafashimana, avuga ko yari ku kazi nk’uko bisanzwe umuntu araza amusaba serivisi yo kumuha amayinite, arangije amwambura amafaranga yari afite kuri telefone.

Ati “Umuntu yaraje ari mu gitondo, ansaba serivisi yo kumuha amayinite, ngiye kuyamuha ahita anshikuza telefone, amaze kuyinshikuza, mva imbere y’aho narimo gukorera, ngiye kuyimwaka ayimpereza ambwira ati akira ibyawe nushaka uyihorere, ndebyeho nsanga telefone iraforumase”.

Akomeza agira ati “Mpamagaye kuko nahise ngira ikibazo, bahita bambwira yuko havuyeho ibihumbi 200 barangije no kuyabikuza, noneho naje kwitabaza ubuyobozi bamujyana ku kagari arabyemera avuga n’abo yayohereje ajyanwa kuri RIB, hashize umunsi mba ndamubonye baramurekuye”.

Theoneste Bipfakurera avuga ko n’ubwo nta muntu uramwiba anyuze kuri telefone ye ngendanwa, ariko babigerageza kenshi.

Ati “Jyewe ntawe uranyiba ku bw’amahirwe, ariko nagira ngo igihe tubahaye amakuru y’abo bantu baba baduhamagara bavuga ngo tubahe amafaranga bajye bakurikiranwa. Kuko nko mu cyumweru gishize hari uheruka kuntuka kubera ko ayo mafaranga ntayamwohereje, amaze kuntuka nahamagaye mu kigo cy’itumanaho, bambwira ko bamukurikirana, ariko natwe mujye muduha ayo makuru twizere ko gahunda mwayikurikiranye”.

Umwe mu bakozi ba kimwe mu bigo by’itumanaho ushinzwe serivisi za Mobile Money, witwa Antoine Twahirwa, avuga ko badakora ubugenzacyaha ariko iyo bahawe amakuru ajyanye n’ibyaha bayashyikiriza urwego rubishinzwe.

Ati “Iyo duhawe amakuru y’ibyaha, kubera ko twebwe tudakora ubugenzacyaha, tuyasangiza urwego rubishinzwe. Noneho ibyo bakuyemo byaba birimo no gufunga izo nimero bakoresha tukazifunga, gukurikirana umunyacyaha icyo gihe biba biri mu biganza byabo”.

Umugenzuzi muri RIB, Modeste Mbabazi, avuga ko ikirego bakira ari ikiri mu nyandiko.

Ati “Iyo utanze amakuru nk’ayo, ikirego ntabwo gitangwa kuri telefone, bisaba ko ujya kuri RIB ukagitanga, ukanabazwa, niba hari ukurikiranwa akanakurikiranwa, ariko iyo ari amakuru natwe tuyafatanya n’ikigo cy’itumanaho, niba ari nimero ifungwa igafungwa, ariko ntabwo tuyifunga utageze kuri RIB”.

Mu rwego rwo kwirinda amakosa ashobora gukorerwa kuri telefone zigendanwa, abaturage barasabwa kureba nimero zibabaruyeho, izo badakoresha bakazikurishaho bakanze *125# bakemeza, ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Ikindi ni uko nta muntu ukwiye kwizera mugenzi we ngo amutize telefone ye, agire icyo ayivugiraho batari kumwe, cyangwa ngo agire ikindi ayikoreraho kuko byose bibazwa nyirayo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.