Rulindo: Umurambo w’umwana w’umukobwa wasanzwe mu kidendezi cy’amazi

749
kwibuka31

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 23 Nzeli 2025 mu Karere ka Rulindo, mu murenge wa Shyorongi mu kidendezi cy’amazi cy’ahazwi nka Nyabitare ahagana saa munani z’amanywa bahasanze umurambo w’umwana w’umukobwa witwa Clementine Nyiranzabonimana uri mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko.

Amakuru ikinyamakuru indorerwamo.com cyamenye ni uko uwo mwana w’umukobwa yari arwaye igicuri, mu gihe rero ngo yari agiye kuri uwo mugezi kuvoma amazi, kimufatirayo yikubita muri icyo kidendezi amira nturi arapfa.

Uwitwa Kubwimana Jerome uhamya ko baturanye na nyakwigendera yagize ati:”Nibyo yari umuturanyi wacu hano mu Kagali ka Rutonde, ariko yari asanzwe arwara igicuri, ashobora kuba yafatiwemo ari kuvoma agwamo abura uwamukuramo kuko yaje kubonwa n’umwana w’umusore wabonye umubiri w’umuntu ureremba, maze yihutira guhuruza, abantu baje basanga ni Clementine yamaze gushiramo umwuka”

Twagerageje kuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Shyorongi Bwana Rodrigue, ariko ntibyadukundira.

(Inkuru ya Akimana Dorine/ indorerwamo.com)

Comments are closed.