Ministre Ignacienne yateje impaka nyinshi nyuma yo kuvuga ko nta Munyarwanda wabura amafranga 300 yo kugura agapfukamunwa

9,128
Kwibuka30

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC Madame Ignacienne yateje imaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma yaho avugiye ko nta munyarwanda wabura amafranga 300 yo kugura agapfukamunwa.

Nyuma y’uko ministeri y’ubuzima mu Rwanda itangaje ko kwambara agapfukamunwa bibaye itegeko ku baturarwanda bose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, bamwe mu baturage batishoboye bagaragaje ko batazabona amafranga yo kukagura kandi babuze n’ayo kugura ibyo kurya cyane ko bamaze igihe kirenga ukwezi atawemerewe gusohoka mu nzu kubera ingamba Leta yafashe yo kurinda ubwandu bushya bwa covid-19. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru indorerwamo.com ni uko umubare munini w’ababajijwe n’umunyamakuru basanze uwo mwanzuro ari mwiza ariko ko uzakomwa mu nkokora n’ubushobozi bw’abaturarwanda kuri ubu badafite ubushobozi bwo kwigondera agapfukamunwa kagura amafranga magana atatu y’u Rwanda ku buryo benshi babona kari gakwiye kugura 100.

Mu kiganiro umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Rwanda ushinzwe imibereho myiza Madame IGNACIENNE NYIRARUKUNDO yagiranye n’umunyamakuru wa Radio10, ku kibazo cy’uko hari Abanyarwanda basanga badashobora kubona amafranga yo kugura agapfukamunwa mu gihe babuze n’ayo kugura ibiryo, Ignacienne yavuze ko Abanyarwanda batari ku rwego rwo kubura amafranga 300. Mu magambo ye yagize ati:”Ntabwo nibaza ko umunyarwanda yabura amafaranga yo kugura Mask (agapfukamunwa), nayabura azashyireho umupira we cyangwa ikindi” Madame Ignacienne yakomeje agira ati:”akomeje ati “Njyewe apfa kuba yirinze, ubwo bazishakamo ibisubizo njye ndabizera cyane. Ashobora gushyiraho n’igitambaro yari asanzwe atega cyangwa n’igice cy’umwenda, ntabwo mbizi ariko njye numva abanyarwanda ubanza hari igihe tubakabiririza cyane, tukabahindura abantu batishoboye, I don’t like (simbikunda). Nta na rimwe numva umunyarwanda yabura amafaranga 300F, ko atabura ayo kugura umunyu cyangwa ikindi kintu cyangwa gutega Bus?”.

Minisitiri Nyirarukundo avuga ko nta munyarwanda wabura amafaranga 300F yo kugura agapfukamunwa

“Icyo mpfa nuko yikingira gusa, nibimunanira akoreshe umupira we” Ministre Ignacienne

Kwibuka30

Nyuma y’aya magambo Honorable yatangaje, byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bagiye bavuga ko harimo ubwishongozi n’ubwirasi. Uwitwa Gedeon MANIRIYO yagize ati:”Arabuzwa nande, she is in a good position to say so[Ari mu mwanya mwiza wo kuvuga atyo], icyamugeza mu giturage akirebera amarira ya rubanda kubera covid-19” Uwitwa Arnold HAKIZA ati:”Ubu koko nka famille y’abantu 6, yabona cash yo kugurira buri umwe koko? Uyu ashobora kuba atazi n’amafranga make ashoboka umuturage yinjiza mu Rwanda” Naho uwitwa MAMICHOU yagize ati:” ubundi aba nibo baduteza amagambo apfuye ubusa y’aba opposants, ubu yari yabuze ubundi buryo abivugamo butarimo ubwishongozi? Umuntu amaze hafi 2 months covid-19 yaramunigiye mu nzu none ngo ntiyumva ukuntu umunyarwanda yabura 300frs koko”

Icyakora muri icyo kiganiro Honorable yagiranye na Radio10, yaje kumera nk’ugorora imvugo ye agira ati:

Icyakora igihe hagize uyabura koko, mugenzi we yamugoboka akagura udupfukamunwa tubiri akamuha kamwe. Ati “Cyangwa niba binabaye reka twe kubifata nk’ibintu biri general (ibintu rusange), ashobora nawe ubwawe kuyagusaba ukayamuhereza cyangwa se waguze ebyiri ukamuha imwe.

Yes ibyo byaba, ariko rwose ntabwo abanyarwanda ari abantu batishoboye kugera kuri urwo rwego ngo utangire unabatekerereze kuri National level (ku rwego rw’igihugu) ngo ‘utari bubone Mask?’. Ni nk’utari bubone urukweto, utari bubone,..ibintu nk’ibyo”.

Biteganyijwe ko udupfukamunwa tugera ku isoko ryo mu Rwanda kuri uyu wa Gatatu. Tuzaba turi ku biciro bitandukanye harimo n’utuzaba tugura amafaranga y’u Rwanda 500Frw. Minisiriri w’Ubuzima avuga ko igiciro cy’utu dupfukamunwa, ari igiciro kiza cyoroheye abaturage ndetse ko dushobora no kumeswa. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.