Rusizi: abantu bane bafatanywe magendo y’ibitenge undi aracika

5,858

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane w’icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe abapolisi bo mu ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro (RPU) bafashe abantu bane umwe aracika, bafatanwe  ibitenge bitatangiwe imisoro(magendu). Abafashwe  ni Uwineza Anne Marie w’imyaka 34 yafatanwe ibitenge 108, Nyiraneza Furaha w’imyaka 29 yafatanwe ibitenge 100,  Niyonsenga Alice w’imyaka 28 yafatanwe ibitenge 100 na Mukanyandwi Sophia wahise ucika ariko ibitenge bye bigera ku 100 byarafashwe. Bose bafatiwe mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Kamembe. 

Umuvugizi wa wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba uko ari batatu bafatiwe muri gare ya Kamembe ubwo barimo bapakira ibi bitenge. Avuga ko bari bavuye kubirangura mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barimo kubipakira  mu modoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange  yari igiye kwerekeza mu Mujyi wa Kigali. 

Yagize ati “Aba uko ari bane nubwo uwitwa Mukanyandwi yahise acika bafashwe n’abapolisi bo mu ishami ryacu rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro ubwo bari mu kazi nk’uko bisanzwe babona abo bagore barimo gupakiza ibyo bitenge mu  modoka maze barabegera bababaza ibyangombwa by’uko basoze  bagasanga itariki byinjiriyeho (ibitenge) n’umusoro bishyuye binyuranye, icyo gihe abapolisi barimo bababaza ibijyane n’umusoro nibwo Mukanyandwi yahise anyerera aracika.”

CIP Karekezi avuga ko ibyangombwa byerekana ko bemerewe gutwara ibyo bitenge n’igihe binjiriye ku mupaka wa Rusizi II bavuye muri Congo byagaragazaga ko  amatariki atari ahuye ndetse bari basoreye bikeya kuko mu byo bari bafite harimo ibitenge 408 batari basoreye bakaba bari banyereje umusoro urenga miliyoni 2 n’ibihumbi 200.

CIP Karekezi yagize ati “Baragiye barangura amabalo menshi y’ibitenge bageze aho bagomba kubisorera bimwe barabihisha basorera bike, noneho bagafata igipapuro basoreyeho bagatwara umubare w’ibitenge ungana n’uwo basoreyeho bakabigeza i Kigali n’ibindi bakabigeza i Kamembe bagerayo bakongera bakagaruka bagatwara undi mubare ungana nabyo kugeza igihe babimazeyo bagendeye ku musoro w’ibyo basoreye mbere.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaburiye abantu bafite ingeso nk’iyi yo gucuruza ibintu mu buryo bwa magendu, yababwiye ko bitazigera bibahira kuko Polisi itazabura kubafata kabone n’ubwo bakoresha amayeri ashoboka yose.

Yakanguriye abaturage gukomeza kuba maso bakajya bagaragariza  Polisi abacuruza magendu kuko banyereza imisoro kandi ariyo ivamo ibikorwa by’iterambere bitandukanye.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara. Iyo hari imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika(US$5000).

(Src:RNP)

Comments are closed.