RIB yafashe abatekamutwe bahimba ibyangombwa by’abantu bakagurisha imitungo yabo babiyitiriye

5,159

RIB yatangiye iperereza ku bitwa Mbarushimana Jean na Iribagiza Safiyyah, bafashwe bagiye kugurisha ubutaka bw’abandi nyuma yo guhimba ibyangombwa bya banyirabwo bakabwiyitirira.

Aba bombi bashaka amakuru ku bantu bafite imitungo, bagahimba indangamuntu n’icyangombwa cy’ubutaka bakabyiyandikaho nk’umugabo n’umugore noneho bagashaka umuguzi bamubeshya ko ari umutungo wabo bashaka kugurisha.

RIB irakagurira abaturarwanda kubanza gushishoza mu gihe cyose bashatse kugura ubutaka cyangwa n’indi mitungo itimukanwa, habaho no gushidikanya bakiyambaza inzego zibishinzwe  bagasobanuza mbere yo kwishyura. 

RIB irongera no kwihanangiriza uwo ari wese wishora muri ubu butekamutwe agamije kwigarurira imitungo y’abandi akoresheje uburiganya ko azahanwa by’intangarugero nkuko amategeko abiteganya.

Ingingo ya 276 y’itegeko ry’ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano

Leave A Reply

Your email address will not be published.