Rusizi: Abasore 2 bo mu itisinda ry’abiyise “abamen” bafungiwe gutekera umutwe abaturage bakoresheje telefoni

3,808

Munyaneza Fabien w’imyaka 26 na Tuyizere Schadrack w’imyaka 18 batawe muri yombi bakekwaho ubwambuzi bushukana bukokesheje telefoni igendanwa.

Bafatiwe mu Mudugudu wa Ryamaraza, Akagari ka Ryamuhirwa, Umurenge wa Nkungu, Akarere ka Rusizi, bakaba basanze abandi bakabakaba 70 bamaze iminsi bafatiwe muri ubwo bujura bashinzemo agatsiko kazwi nk’Abameni.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu Habimana Emmanuel, yavuze ko uretse aba bafashwe, ibikorwa byo guhiga ababikora bimaze iminsi.

Byakozwe  nyuma yo kubona ko urubyiruko rwinshi rugenda rubyirunduriramo, bikaba bimaze gufata intera ndende, ubuyobozi bubona ko ari ingeso mbi ikwiriye kurwanywa hakiri kare.

Gitifu Habimana yagize ati: “Aho telefoni zimariye kuba nyinshi mu baturage n’uburyo bwo kubitsaho no kubikuzaho amafaranga bumaze gutera imbere, muri aka Karere ka Rusizi hadutse abasore biyita Abameni, bashuka abaturage ko amafaranga yabo yayobeye kuri telefini  z’abo baturage, cyangwa  ko hari ibyakozwe kuri telefoni zabo nibatabaha amafaranga ariho zifungwa, n’ibindi.

Akomeza avuga ko iyi ngeso imaze gukara cyane ihamaze imyaka irenga 10, ikagaragara mu Mirenge ya Nkungu, Nyakarenzo, Gashonga, Muru, Kamembe n’indi bigenda bigeramo.

Ati: “Ni ingeso igaragaramo abasore benshi, bari hagati y’imyaka 16 na 25.  Kuva mu mpera z’umwaka ushize tukaba tumaze gufata 62, aho tubafatira mu mashyamba anyuranye y’iyi Mirenge, tukabafatana telefoni bakoresha bigaragara ko bibiyeho amafaranga y’abaturage abafashwe bakabyemera, bakanemera kubivamo, bava mu bigo bibagorora abenshi bakongera.

Anavuga ko ikibabaje ari uko n’abakobwa batangiye kubijyamo kuko hari abakobwa 2 b’abangavu baherutse gufatwa biyemerera ko hari ayo bamaze igihe biba abaturage, bavuga ababibigishije banasinya kutabisubiramo.

Ikindi ni uko binagaragaramo  abanyeshuri bahisha telefoni abarimu, bakaza kuzikoresha ubwo bujura batashye, ku buryo bivugwa ko abo Bameni no mu Mujyi wa Kigali bahakorera.

Yasabye ababyeyi kujya bakurikiranira hafi imyigire y’abana babo, cyane cyane abiga bataha,b akamenya  niba banagera ku mashuri kuko hari n’abirirwa muri izo ngeso ntibajye kwiga.

Yanavuze kobariya 2 bafashwe, kimwe n’abandi bamaze iminsi bafatwa, abo ibimenyetso bizahama bazashyikirizwa ubutabera babiryozwe.

Yanaboneyeho kubwira buri muturage waba aherutse kwibwa amafaranga atekewe umutwe yatanga ikirego kuri Sitasiyo ya RIB imwegereye kigarukurikiranwa.

Yongeye kwihanganigiriza abaturage, baba aba Rusizi n’ahandi  ko utaye telefoni akwiye guhita yegera ababishinzwe bakamuhindurira simukadi kuko hari gihe zishobora kuba zikoreshwa muri izo ngeso, hagira ifatwa uwayitaye akaba ari we ubibazwa kuko atatangiye amakuru ku gihe.

Yabasabye nanone gushishoza mu gihe hari ubabwiye ko ko amafaranga ye yayobeye kuri telefoni zabo, cyangwa ukoresha WatsApp abasaba kumuguriza amafaranga n’iyo byaba bigaragara ko biri mu mazina y’umuntu baba basanzwe bazi.

Ubuyobozi bwemeza ko ibikorwa byo guhiga abakora ubu bwambuzi bikomeje ku bufatanye n’inzego zose bireba mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi.

Comments are closed.