Leta ya Irak yamaganye ibitero Ingabo z’Amerika zagabye ku butaka bwayo.

3,302
Kwibuka30

Leta ya Irak yatangaje ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zavogereye ubutaka bwayo zigaba ibitero ku nyeshyamba zishyigikiwe na Iran.

Leta ya Irak kuri uyu wa Gatatu yamaganye ibitero Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye muri icyo Gihugu cyaguyemo inyeshyamba zishyigikiwe na Leta ya Iran. Irak yatangaje ko ibyo bitero Amerika yagabye ari ibikorwa byo kuvogera ubutaka bwayo.

VOA news  dukesha iyi nkuru ivuga ko Ibyo bitero abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika babiteguye bonyine ku buryo batafatanyije n’Ingabo za Leta ya Irak. Leta ya Irak yatangaje ko babigabye mu majyaruguru y’umurwa MukuruBagdad kuwa Kabiri ndetse no kuri uyu wa Gatatu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiyakoranye na Iraki mu bitero yakoze mu bibanza birimo abarwanyi mu bumanuko bw’umurwa mukuru, Bagdad, ku musi wa kabiri no mu gitondo co kuri uyu wa gatatu.

Kwibuka30

Umuvuguzi wa Leta ya Irak, Bassem al-Awadi, yavuze ko Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zagabye ibyo bitero zikoresheje indege.

Abarwayi ba Ktaib Hezbollah na Hezbollah Brigades bemeje ko ibitero by’uyu munsi byahitanye Abarwayi babo 8.

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangaje koibyo bitero buayeguwe mu rwego kurwanya imitwe ikorana na Iran kubera gushotora Ingabo z’Amerika. 

Akaba ari ubwa mbere Amerika yeruye ikavuga ko hari inyeshyamba zigikiwe na Iran zigaba ibitero mu duce turimo abasirikare bayo.

Habimana Ramadhani/indorerwamo.com

Leave A Reply

Your email address will not be published.