Rusizi: Abayoboke ba ADEPR 72 bafatiwe mu ngo basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19

5,434
Kwibuka30

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere Rusizi yafashe abantu 72 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19. Mu Murenge wa Mururu mu Kagari ka Gahinga, Umudugudu wa Cyirabyo mu rugo rwa Bavakure Antoine hafatiwe abantu 52 naho mu Murenge wa Giheke mu Kagari ka Cyendajuru, Umudugudu wa Murinzi hafatiwe abantu 20, bafatiwe mu rugo rwa Bwanakweri Simon w’imyaka 61. Aba bantu bose bafashwe ku manywa hagati ya saa tanu na saa sita, bose bavuga ko basanzwe ari abayoboke b’itorero rya ADEPR.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko abantu 52 bafatiwe mu Murenge wa Mururu abapolisi babasanze mu nzu y’umuyobozi w’isibo witwa Bavakure Antoine abandi 20 bafatiwe mu rugo rw’umuturage usanzwe wo mu Murenge wa Giheke witwa Bwanakweri Simon.

CIP Karekezi yagize ati “Bariya bantu bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage,bafatiwe mu byumba barimo gusenga begeranye cyane, nta dufukamunwa bambaye ndetse nta n’ubwo bari bakarabye mu ntoki. Bavakure we ngo si ubwa mbere akoranyiriza abantu benshi mu nzu iwe kuko ngo ahafite icyumba cy’amasangesho gihoraho. Nk’umuyobozi w’isibo niwe wakagombye gutanga urugero rwiza mu baturage ariko dore niwe wicaga amabwiriza yo kurwanya COVID-19 nkana.”

Kwibuka30

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko icyorezo cyakajije umurego bityo bagomba gukaza ingamba zo kukirinda. Yavuze ko hari aho insengero zemerewe kwakira abantu bagasenga ariko nabo bujuje ibisabwa.

Ati” Hari insengero zijuje ibisabwa ku buryo zakwakira abantu batarenze 30% by’ubushobozi bw’abantu zisanzwe zakira. Abantu rero bashobora kujya bagana izo nsengero bakirinda kujya ahantu nka hariya mu byumba bifunganye kuko inzego z’ubuzima zivuga ko ubushyuhe bw ‘ahantu hahuriye abantu begeranye hatiza umurindi COVID-19.”

Yakomeje ashimira abaturage bagize uruhare mu gutanga amakuru bariya bantu bagafatwa, yavuze ko Polisi itazahwema gukurikirana bariya bantu barenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19. Yasabye abaturage bose kubigira ibyabo ntibabikore kuko babonye Polisi cyangwa izindi nzego.

Abafashwe bose uko ari 72 baganirijwe ku bukana bwa COVID-19 bibutswa amabwiriza yo kuyirinda, nyuma inzego zibishinzwe zabaciye amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.