Rusizi: Amayobera ku rupfu rwa Ignace wasohotse mu gicuku agiye kwiherera agenda agiye

Ngirente Ignace w’imyaka 47, wari utuye mu Mudugudu wa Rubuye, Akagari ka Ruganda, Umurenge wa Rwimbogo, Akarere ka Rusizi, yasohotse mu gicuku avuga ko agiye mu bwiherero ntiyagaruka, umuryango we uramushakisha muri icyo gicuku uramubura, mugitondo bamusanga aryamye yubitse inda mu mugezi wa Cyarukara.
Umuturanyi w’uyu muryango wahaye aya makuru dukesha Imvaho Nshya, avuga ko uwo mugabo yatashye mu ma saa moya z’umugoroba yasinze, araryama bisanzwe, bigeze mu ma saa munani z’igicuku arakingura avuga ko agiye mu bwiherero, umukobwa we muto na we asohoka amukurikiye, abona se yinjiye mu bwiherero,we yihagarika hafi yabwo ahita yinjira mu nzu.
Ubwo yabazwaga n’ubuyobozi mugitondo cyo ku wa 11 Kamena 2025, uwo mwana ufite imyaka 13, yavuze ko yinjira mu nzu yabonye umuntu uryamye hafi y’inzu yabo, akeka ko ari umuturanyi wabo usanzwe ahubaka akaharara araririye ibikoresho by’inzu ye.
Ati: “Umwana yasubiye mu nzu, bategereza ko se yinjira baraheba, bagira ngo yaba yahise ajya kuragira inka bafite mu kiraro kuko hari igihe bazijyana ku gasozi ayo masaha bakazicyura mugitondo.’’
Yakomeje ati: “Bakomeje gutegereza baraheba, bujya gucya bibanga mu nda, basohotse babona inka iri mu kiraro, umuntu bakomeza kumubura, abana b’abaturanyi bari bazindutse bajya kuvoma muri uwo mugezi babona umurambo we urambitsemo yubitse inda, batanga amakuru, abaje barebye basanga ni we.’’
Umugore wa nyakwigendera n’uwo muturanyi we wubaka iruhande rwabo umukobwa wabo avuga ko yabonye aryamye hafi aho muri icyo gicuku, bahise batabwa muri yombi mu rwego rw’iperereza, umurambo wa nyakwigendera ujyanwa mu bitaro bya Gihundwe gukorerwa isuzuma ngo hamenyekane mu by’ukuri iby’urupfu rwe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, yavuze ko iby’uru rupfu bikiri amayobera kuko umugore we yababwiye ko nta na telefoni yagiraga ngo batekereze ko haba hari uwamuhamagaye kuko umugore we ari we uyigira.
Uyu muyobozi asaba abaturage kureka kubivugaho byinshi birimo n’impuha, bagategereza iperereza rya RIB n’isuzuma rya muganga.
Ati: “Natwe kugeza ubu iby’urupfu rwe biracyatubereye amayobera, dutegereje icyo iperereza rizageraho n’isuzuma rya muganga bitubwira, tugasaba abaturage kwirinda kubivugaho ibinyuranye byateza urujijo kurushaho, tugategereza ibiva mu nzego zibishinzwe.’’
Nyakwigendera asize umugore n’abana 6.
Comments are closed.