RUSIZI: Bwana Anastase Yicishije Umugore we Ishoka ahita atoroka

14,534

Bwana ANASTASE yaraye yicishije ishoka umugore we bari bafitanye abana batandatu maze ahita acika kugeza ubu ntiharamenyekana aho yacikiye.

Bwana Anastase wari utuye mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bugarama yaraye yishe umugore we bari basanzwe bafitanye  abana batandatu bose. Amakuru dukesha TV1 avuga ko ubwo bwicanyi bwabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Nzeli. Umuhungu w’infura niwe wabibonye bwa mbere maze ajya kubibwira ubuyobozi.

Uko byagenze:

Umuhungu w’infura ufite imyaka 19 yabwiye ubuyobozi ko iryo shyano ryabaye mu masaha y’ijoro. Yavuze ko nimugoroba ahagana saa tatu ababyeyi bose bari kumwe, ariko hashize akanya nyina abaza umuhungu we ati :”ko mbona so wawe asohokanye akantu kameze nk’ifuni ni ibiki??”  umuhungu ngo ntabwo yabyitayeho kuko yashakaga guhita ajya kuri butike kuko ariho asanzwe arara. Nyuma nka saa sita z’ijoro, ise yamusanze kuri butike amubwira ngo amuhe amafranga nyina yasize aho kuri butike, undi amubwira ko atayo yahasize, agahita agenda. Mu gitondo umusore yabyutse ajya gushaka tel mu rugo, agezeyo asanga nyina yapfuye yakubiswe ishoka mu ijosi, niko guhita atabaza abaturanyi n’ubuyobozi.

Amakuru ava mu baturanyi ndetse no ku buyobozi bw’umurenge, ni uko nubundi uno muryango wagiraga amakimbirane ashingiye ku mitungo, ndetse Umuyobozi akaba yarabagiriye inama yo gusaba gatanya, ibintu bakoze ariko nyuma mu minsi ya vuba umugabo aragaruka, asaba imbabazi barongera barabana. Kugeza ubu uwo mugabo Anastase yatoretse ndetse ntibiramenyekana aho yahise acikira, ubuyobozi bwakomeje gusaba abaturage ko uwamenya amakuru yaho yaba ari bakwihutira kubimenyesha ubuyobozi.

 

 

 

Comments are closed.