Rusizi: Indege ya Rwandair yayobye inzira igarukira mu mirima y’abaturage Imana ikinga akaboko

7,971

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Ukwakira, indege ya Kompanyi itwara abantu mu ndege ya Rwandair yavaga i Kigali yerekeza mu mujyi wa Kamembe yarenze ikibuga maze iruhukira mu myaka y’abaturage ariko Imana ikinga akaboko ntihagira uhasiga ubuzima.

Amakuru ari kuvuga ko Umupilote wayo yarenze ikibuga kubera kutamenya ingano y’umuhanda yagombaga guparikamo ayigusha hanze yacyo.

Ubuvugizi bwa Rwandair bubinyujije kuri Twitter yagize iti “Indege ya RwandAir WB601 yari mu rugendo yerekeza Kamembe muri iki gitondo yagize ikibazo gito mu kugwa” Iyi twitter ikomeza ivuga ko nta muntu n’umwe wahagiriye ikibazo ari mu badereva cyangwa abagenzi.

Umuyobozi ushinzwe ingendo muri Rwandair yavuze ko ingendo zisanzwe ziri bugire ibibazo muri gahunda ya buri munsi kandi bakaba basabye imbabazi ku bo bigiraho ingaruka.”

Amakuru aravuga ko nta wakomeretse gusa ngo abashinzwe iby’indege bategereje ubufasha buturuka I Kanombe ngo bayigarure mu kibuga.

Comments are closed.