Perezida Kagame yakomeje ku bahanuzi baza kumureba bamubwira ko bamutumweho n’Imana

7,741
Kwibuka30

Perezida Paul Kagame yavuze ko hashize igihe kinini yakira abantu bamubwira ko bamufitiye ubutumwa bahawe n’Imana ariko ko abafata n’abanyabinyoma adashobora kwemera.

Ni bimwe mu bikubiye mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama ya Biro Politiki ya FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa 21 Ukwakira 2022 barimo abanyamuryango n’abandi batumire nk’abayobozi b’imitwe ya politiki mu Rwanda n’abayobozi b’amadini n’amatorero.

Perezida Kagame yatangiye avuga ko ubudasa bw’u Rwanda bujyanye n’ibibazo igihugu kigomba guhangana na byo ku buryo hari imikorere ruhuza n’ibindi bihugu n’indi bidashobora guhuza.

Muri ubwo budasa ngo habamo gukora mu buryo budasanzwe kugira ngo igihugu kibashe kugera aho cyifuza biguzwemo uruhare n’inzego zitandukanye zirimo n’izatumiwe muri iyi nama.

Ati “Mpereye ku bo twatumiye, hari uwavuga ngo ariko ubundi iyi nama ko ari iya RPF twe turazanwamo n’iki. Ikibazanamo ni uko hari aho duhurira byanze bikunze. Aha mbere duhurira n’imitwe ya polotiki ni muri giverinoma, mu nteko Ishinga Amategeko. Icy’ingenzi ahandi duhurira ni iki gihugu cyacu kuko aho RPF yifuza kuba yageza igihugu n’abandi ni ho bashaka ko ari ho kigana; aho tunyuranyije ni uburyo kihagera. Aho tujya ni hamwe.”

“N’abayobozi b’amadini na bo ni uko, amadini aratandukanye ariko umugambi na wo ni umwe, gukorera Imana na ko ni ugukorera abantu; kuyobora abantu mu murongo Imana ishaka, usibye bamwe barengwa baba bakorera Imana bagera aho na bo bakaba Imana ariko icyo bivuze baba babeshya. Twese turi abantu b’Imana kandi banatubwira ngo Imana ntirenganya, ntisumbanya. Nta kuntu rero yakwigira nka yo jyewe ikansiga.”

Kwibuka30

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe abantu bajya kumubwira ko bamufitiye ubutumwa Imana yabahaye, akabakira uretse ko ababonamo abanyabinyoma.

Ati “Mbatega amatwi ariko ntabwo mbemera. Simbibawira ariko ndavuga ngo murabeshya, muri abanyakinyoma. Impamvu ni imwe. Uje ukanyigisha imico myiza, ibitekerezo byiza ndetse ukaba wanambwira ho nkosheje, ukanyereka uburyo ubwo ari bwo, ibyo nabyakira neza tukabigira n’impaka, nkaza kugera aho numva ko uri mu kuri nkaba nakubwira ko nemeranya nawe.”

“Ariko uje umbwira ngo watumye n’Imana […] mu bo Imana yatuma mu by’ukuri ni njye yabanza guheraho. Kuko mujya kuntora kuba umuyobozi wa RPF, nkoresheje n’amagambo yabo [abanyamadini], Imana yarabakoresheje murantora. None se ari uko bimeze kuki ari mwe yatuma ntintume cyangwa ntimbwire?”

Yasabye abanyamuryango ba RPF kwirinda gushukika mu buryo bworoshye. Ati “Iyo umuntu agushuka ugatwarwa ugakurikira ntabwo ugera kure utarahura n’ikibazo.”

Yakomeje avuga ko uburyo budasanzwe bukoresha haba muri RPF ndetse no mu mikorere y’igihugu muri rusange ari bwo bwitezweho kukigeza ku ntambwe nziza aho kwigana ibikorwa mu bindi bihugu.

Perezida Kagame yongeyeho ko “uko twaba dukora ubu bijyanye n’amategeko iyo dusanze bitajyana n’igihe n’inyungu z’abatutage dushaka uko tubihindura.”

Uburyo budasanzwe bwagejeje, buzageza u Rwanda kure; uburyo busanzwe ntabwo mvuze ngo tubiveho. Dukwiye kurenzaho kuko ntabwo twaba ingwate, dukwiye kurenzaho tugakora ibindi, ni ko igihugu cy’u Rwanda kimeze, ubudasa ni icyo budusaba. Ni yo mpamvu twifuza imbaraga, ubushobozi, ubumenyi bwa buri wese, n’uwo twaba tudahuje imyumvire, tugomba kugira aho duhurira.”

(Inkuru ya Igihe.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.