Rusizi: Polisi yataye muri yombi abagabo 2 bacukuraga zahabu muri Nyungwe

6,090

Ku cyumweru tariki ya 23 Mutarama Polisi ikorera mu Karere ka Rusizi yafashe Ntegeyimana Etienne w’imyaka  39 na Mbitezimana Amos w’imyaka 40, bafashwe barimo gucukura zahabu muri pariki ya Nyungwe. Bafatiwe mu Murenge wa Bweyeye, Akagari ka Rasano, Umudugudu wa Kabuga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko bariya bantu babanje gufatwa n’abakozi b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere (RDB) bacunga umutekano muri pariki ya Nyungwe. Bamaze kubafata babashyikirije Polisi y’u Rwanda ikorera muri sitasiyo ya Nyakabuye.

CIP Karekezi yagize ati” Bariya baturage ubundi ni abo mu Murenge wa Bweyeye mu Kagari ka Rasano. Abashinzwe umutekano wo muri pariki ya Nyungwe babafashe barimo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu ariko bari batarayageraho, babashyikirije Polisi yo muri sitasiyo ya Nyakabuye.”

Yakomeje avuga ko inshuro nyinshi Polisi y’u Rwanda ikangurira abantu kwirinda kujya muri Pariki ya Nyungwe kuko usibye no gucukuramo amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko hari urusobe rw’ibinyabuzima bahangiriza.

Yagize ati” Bariya bantu iyo bageze muri Nyungwe bagiye gucukura zahabu, bica n’inyamaswa zibamo  bakazirya, bangiza ibidukikije nk’amashyamba barimo gushaka ayo mabuye. Tunabagaragariza ko bashobora kugwirwa n’ibirombe bakitaba Imana cyangwa bakamugara.”

Umuvugizi wa Polisi yakomeje akangurira abaturage kureka ibikorwa bitemewe n’amategeko ahubwo bakayoboka imirimo yemewe n’amategeko kandi ibateza imbere. Yanasabye abaturage kujya batanga amakuru igihe hari abo bacyekaho kujya muri iriya Pariki y’Igihugu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo yab Polisi ya Nyakabuyen kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri Ingingo  ya 54  ivuga ko  Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya,ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri (2) ariko kitarenze amezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Urukiko rutegeka kandi ubunyagwe bw’amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri byafatiriwe biri mu bubiko, bicuruzwa cyangwa bitunganywa nta ruhushya.

Comments are closed.