Rusizi: Umugabo bamufashe ari gucukura imva ngo atware imbaho

8,394
Kwibuka30
Rusizi: Umugabo bamufashe ari gucukura imva ngo atware imbaho

Mu kagari ka Bununga mu murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi abaturage baguye mugenzi wabo gitumo ari gutaburura imva. Umuntu wari uri muri iyo mva yapfuye taliki 20 Ukwakira, 2020 ashyingurwa taliki 25 Ukwakira 2020.

Uwo mugabo yitwa Jean Baptiste afite 27, akaba yafashwe amaze gukuraho imbaho n’umucanga.

Yabwiye abaturage ko yabikoze abisabwe n’ushinzwe kurinda iryo rimbi, wari wamwemereye ko ari bumugurire ka cyayi.

Urinda irimbi we avuga ko yari afite umugambi wo kuzagurisha ziriya mbaho ndetse n’umucanga kuko yari yaramaze kubibonera isoko.

Kwibuka30

Ku ngorofani bari kumuha Frw 2000.

Ati: “Nabikoze kuko ushinzwe kurinda irimbi yabinsabye anyemerera ko ari bumpe akantu, yari bumpe ka cyayi.”

Umuseke dukesha iyi nkuru wageze aho byabereye uvuga ko abaturage bahisemo kujyana uwo mugabo kwa Mudugudu kugira ngo bamurinde ko yakubitwa.

Umuyobozi w’Umudugudu avuga ko iyi ari inshuro ya kabiri umuturage we acukuye irimbi kuko mu bihe byashize hari abandi  bigeze gutaburura umurambo bawukura mu isanduku barayijyana.

Uwo mugabo uvugwaho gucukura imva yajyanywe kuri station ya RIB ku Murenge wa Kamembe.

Leave A Reply

Your email address will not be published.