Muri Pologne bafunze imihanda bamagana icyemezo cy’urukiko rwaciye burundu gukuramo inda

7,648
Kwibuka30

Ku munsi wa gatanu w’imyigaragambyo yo kwamagana icyemezo cy’urukiko rusa nkaho rwaciye burundu gukuramo inda, abigaragambya bafunze imihanda mu mijyi igera hafi kuri 50 mu gihugu bamagana iki kemezo.

Iyi myigaragambyo ifatwa nk’ikintu kidasanzwe muri iki gihugu aho abarenga 92% bya miliyoni 37 zigituye ari abanyagatolika.

Mu murwa mukuru Varsovie, abigaragambya bafunze amahuriro y’ingenzi y’imihanda, bahagarika imodoka n’ibindi binyabiziga mu gihe kigera hafi ku isaha.

Kwibuka30

Bamwe mu bigaragambya bari bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati:”Iyaba byashobokaga ngo nkuremo inda ntwite ya leta yanjye”.

Ikemezo cy’urukiko rw’itegekonshinga rwa Pologne kivuga ko ahantu honyine gukuramo inda byemewe ari igihe habayeho gufatwa ku ngufu cyangwa kubyarana hagati y’abafitanye isano mu muryango, cyangwa mu gihe cyo kugira ngo barokore ubuzima bw’umubyeyi.

Imibare ya leta igaragaza ko buri mwaka muri Pologne hakurwamo inda zirenga gato 1,000 mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ariko imiryango iharanira uburenganzira bw’abagore ivuga ko imibare yo gukuramo inda bikorwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa bikorerwa hanze y’igihugu ishobora kuba iri hagati y’inda 80,000 na 120,000 ku mwaka.

SRC: BBC

Leave A Reply

Your email address will not be published.