Rusizi: Umwana w’imyaka 8 yishwe n’icyuzi gikoreshwa buhira imyaka

312
Kwibuka30

Umwana  w’umuhungu w’imyaka 8 wigaga  mu wa mbere w’amashuri abanza muri GS Mashesha, Akagari ka Mashesha, Umurenge wa Gitambi, Akarere ka Rusizi, yarohamye mu cyuzi gikoreshwa imyaka arapfa mu gihe yari agiye kucyogamo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mashesha Mbabazabahizi Straton, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko uyu mwana yagiye koga mu gihe ababyeyi be bari bamutumye kuvoma ku ivomo rusange (canon) ku wa Gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024.

Aho kujya ku ivomo, yagiye kuri icyo cyuzi cya metero 2.7 abaturage babonye ku nkunga ya World Vision ngo boroherwe no kuhira imboga n’imbuto bahinga.

Ni icyuzi cyayoborewemo amazi yuhira hegitari zigera kuri 7 z’iyi myaka y’abaturage, cyubakiwe neza hashyirwaho senyenge ariko abana bazica kubera ko bajya kuhogera rwihishwa.

Gitifu Mbabazabahizi akomeza avuga ko ubwo uwo mwana yinjiriraga aho batoboreye akajya koga, saa tanu n’iminota 10 z’amanywa, bagenzi be bari ku kandi kavomo gato kari hafi aho bamesa imyenda.

Kwibuka30

Abari kuri iryo vomo babonye yoga, yibira yuburuka. Yageze aho  aribira babona ntiyuburuka bavuza induru, abaturage bari hafi aho  baza kumukuramo ariko kuko nta bantu benshi bazi koga muri kariya gace, habura uhita yibira ngo amurohore.

Ati: “Aho habonekeye uzi koga akamanuka muri ziriya metero zose, yamurohoye amugeza imusozi akirimo akuka, agwa mu nzira ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mashesha, umurambo ukomezanywa ku Bitaro bya Mibilizi gukorerwa isuzuma rya muganga, uhavanwa mu ma saha y’umugoroba yo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Werurwe ujyanwa gushyingurwa.”

Uyu muyobozi yabwiye Imvaho Nshya ko bahise bakoresha inama abaturage bababwira ko bakwiye gukumira abana babo babarinda ibyago nk’ibi by’umwihariko muri ibi bihe byegereza ibiruhuko.

Mu gihe bimaze kugaragara ko abana  baca senyenge, bagiye gusaba ababubakiye icyo cyuzi kuzivanaho bagashyiraho urukuta rukomye rw’amatafari ahiye kugira ngo habe hizewe neza.

Igihe bitarakorwa hashyizwe abazamu bakumira abo bana kuko hari n’abaza koga bibwira ko ari hagufi, ntibamenye ko habateza impanuka kubera uburebure bwaho.

Bibaye mu cyumweru kimwe gusa mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano, umwana w’imyaka 11 wigaga mu wa 2 w’abanza, na we yarohamye mu gisimu cyacukurwagamo ibumba ryakoreshwaga mu kubumba amatafari.

Ababyeyi baganiriye n’Itangazamakuru bagaragaje impungenge z’aya mazi, cyane cyane mu bihe ibiruhuko byegereje n’imvura ikomeje kuba nyinshi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.