Kamonyi: Umugabo yiciwe mu kabari atewe icyuma azira umukobwa

427
Kwibuka30

Mu ijoro ryo ku wa 16 Werurwe 2024, mu Mudugudu wa Rushikiri, Akagari ka Murehe, Umurenge wa Rukoma, Akarere ka Kamonyi, Niyonsenga Fabien w’imyaka 26 yatewe icyuma mu kabari, yitaba Imana.

Abakekwaho uruhare ni Hatangimana Fidèle w’imyaka 28 afatanije na Dushimimana Emmanuel w’imyaka 19. Bahise batabwa muri yombi.

Kwibuka30

Bivugwa ko abo basore bapfaga umukobwa ucuruza mu kabari bari banywereyemo.

Niyonsenga Fabien yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Rukoma, babona yanegekaye,bihutira kumwohereza ku Bitaro bya Remera Rukoma ngo yitabweho, ariko biba iby’ubusa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere yemereye IGIHE dukesha iyi nkuru iby’aya makuru, avuga ko ari urugomo rwatewe n’ubusinzi.

Niyonsenga Fabien yakomokaga mu karere ka Ngororero, akaba asize umugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, aho ngo bari bamaranye amezi atarenga atanu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.