Rusizi: Uruhinja rw’umwaka 1 n’abandi 3 baguye mu mpanuka ya ambulance
Mu Karere ka Rusizi haravugwa impanuka ikomeye yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ihitana abantu bane harimo n’uruhinja rw’umwaka umwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere mu Karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye imodoka ya ambulance (Imbangukira gutabara) y’ibitaro bya Nyabitimbo yakoze impanuka abantu bagera kuri bane bahasiga ubuzima harimo n’uruhinja rwari rufite umwaka umwe gusa.
Uwitwa Aminadab wavuganye na “Indorerwamo” wemeza ko yari ari aho iyo mpanuka yabereye, yavuze ko iyo modoka ari iy’ikigo nderabuzima cya Nyakabuye ikaba yari ivuye ku bitaro bya Mibilizi ubwo yari igeze muri uwo murenge igarutse kuko yari yazindutse ijyana umurwayi muri ibyo bitaro bya Mibilizi.
Amakuru aravuga ko abantu bane barimo uruhinja rw’umwaka umwe bahasize ubuzima, abaforomo babiri bari baherekeje umurwayi, n’undi muntu umwe wari muri iyo modoka ariko umubyaza bivugwa ari nyina w’uruhinja rwapfuye n’umushoferi bo bakiri bazima nubwo bwose bakomeretse cyane.
Bwana Aminadab yagize ati:”Imodoka ubanza yataye umuhanda kuko yabirindutse hepfo mu kabande, nta yindi byagonganye, yo ubwayo yamanutse hepfo rwose”
Ubuvugizi bwa polisi yo mu muhanda muri aka Karere nabwo bwemeje iby’aya makuru ndetse buvuga ko iperereza rigamije kumenya icyateye iyi mpanuka.
Imana yakire abasize ubuzima bwabo muri iyo mpanuka, kandi ikomeze imiryango y’abasigaye.
Comments are closed.