Rusizi: Yangije inzu ya nyirabukwe kubera amakimbirane afitanye n’umugore we


Umugabo wo mu Murenge wa Nkungu w’Akarere ka Rusizi akekwaho kwangiza urugi n’idirishya ry’inzu ya nyirabukwe biturutse ku makimbirane afitanye n’umugore we.
Byabereye mu Mudugudu wa Muhora, Akagari ka Mataba Umurenge wa Nkungu Akarere ka Rusizi ku wa 20 Ukwakira 2025.
Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba nibwo uyu mugabo yagiye kwa nyirabukwe ngo bamusubize umwana w’umuhungu w’imyaka itatu nyina yari yatwaye.
Uyu mugabo n’umugore we bafitanye abana bane bamaze imyaka irindwi bafitanye amakimbirane akomoka ku myemerere yo kuraguza, kuko bivugwa ko umugabo abapfumu bamwangishije umuryango yashatsemo n’umugore biba uko.
Mu 2019 umugore yarwaye indwara yamuteye ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, bituma mu 2020 ajya iwabo amarayo imyaka itatu.
Mu 2023 uyu mugore yaratashye ashyamirana n’umugabo we, yahukanira kwa musasa we, ariko aza kuhava asubira mu rugo rwe.
Muri Gicurasi 2025, uyu mugabo n’umugore bongeye gushyamirana umugabo yahukanira iwabo, abana abasigira umugabo we usanzwe acuruza inzoga.
Uyu mugore yavuze ko yaje guhabwa amakuru ko abana be babayeho nabi, ajyayo afata umwana mukuru w’imyaka 14 aramutwara, nyuma aza kujyaho atwara umwana muto w’imyaka itatu na we aramujyana.
Uyu mwana w’imyaka itatu ni we umugabo yagiye gutwara biteza imvururu zatumye yangiza urugi n’idirishya.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko ubuyobozi bwahuje imiryango yombi kugira ngo baganire kuri icyo kibazo hanyuma n’ibigize icyaha ababigizemo uruhare baze kubikurikiranwaho.
Ati:“Ni amahano, ntaho biba gusenya inzu ya nyokobukwe. Uyu muryango dusanzwe tuwufite mu miryango ibanye mu makimbirane, inama tubagira ni uko igihe kubana binaniranye bajya bagana inkiko zikabatandukanya”.
Uyu mugore n’umugabo bafitanye abana bane umukuru afite imyaka 14 umuto afite imyaka itatu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Uwimana Consolee aherutse kubwira Abasenateri ko ikibazo cy’amakimbirane mu miryango ari kimwe mu byo bahanganye na cyo ariko giterwa n’urusobe rw’ibibazo birimo ubusinzi mu miryango.
Comments are closed.