Russia: Abataramenyekana bagabye igitero gihitana abagera kuri 15 harimo n’abapolisi

1,209

Mu gihugu cy’Uburusiya haravugwa igitero cy’iterabwoba cyibasiye agace ka North Caucasus gihitana abantu batari bake harimo n’abapolisi.

Minisiteri y’ingabo n’iy’umutekano yatangaje ko abantu benshi bitabye Imana harimo n’abapolisi bagera kuri 15.

Iki gitero cyibasiye Umujyi wa Derbent n’uwa Makhachkala, ubwo abo mu idini rya Orthodox, bizihizaga Pentecost. Cyagabwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Kamena 2024.

Mu bagabye iki gitero, batandatu muri bo bahise baraswa mu gihe polisi ikiri gushakisha abandi, gusa kugeza ubu ntiharamenyekana abacyihishe inyuma n’impamvu yabo.

Bamwe mu bakekwaho kugaba kino gitero batawe muri yombi

Comments are closed.