Russia: Abaturage bari gutora kamarampaka ishobora kwemerera Putin kongera kwiyamamaza

8,101
Kwibuka30
Gutora bizamara iminsi irindwi

Abaturage bo mu gihugu cy’Uburusiya bazindukiye mu matora ashobora gusiga yemereye prezida Putine kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu izindi manda ebyiri.

Itora nyirizina riteganyijwe kuba ku itariki ya mbere y’ukwezi gutaha kwa karindwi, ariko abategetsi bavuga ko bafunguye ibiro by’itora icyumweru kimwe mbere yaho mu kwirinda ko hazaba abantu benshi bahurira ku biro by’itora muri iki gihe cy’icyorezo cya coronavirus.

Alexei Navalny, impirimbanyi itavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko izo mpinduka zizatuma Bwana Putin aba “perezida ubuzima bwe bwose busigaye”.

Ariko, Bwana Putin yavuze ko izo mpinduka zizatuma igihugu gikomeza kugira ituze.

Nubwo Perezida Putin ataravuga ku mugaragaro niba azongera kwiyamamaza mu matora yo mu mwaka wa 2024 ubwo manda ye y’ubu izaba irangiye, yavuze ko ari ingenzi ko agira ayo mahitamo.

Mu kiganiro mu ntangiriro y’iki cyumweru, Bwana Putin yagize ati:”Atari ibyo naba nzi ko mu myaka ibiri iri imbere, aho kugira ngo akazi gakorwe uko bisanzwe mu nzego zose za leta, amaso yose yaba ahanzwe gushaka abashobora kuzaba abasimbura”.

Ni iki abantu bari gutoraho?

Kwibuka30

Impinduka zikomeye zatuma ubutegetsi bwa perezida buba mu gihe cya manda ebyiri z’imyaka itandatu imwe imwe, aho kuba manda ebyiri zikurikiranye, bikongera bigatangira bundi bushya kugira ngo Bwana Putin ashobore kuguma ku butegetsi na nyuma y’umwaka wa 2024.

Usibye

kuba zishobora gutuma ategeka Uburusiya kugeza mu mwaka wa 2036, izo mpinduka zaha perezida ububasha bwo kugena abacamanza bakuru n’abashinjacyaha bakemezwa n’inteko ishingamategeko umutwe wa sena.

Izo mpinduka kandi zarushaho gushimangira ingamba zidashaka ko ibintu bihinduka ziri mu itegekonshinga, harimo no guca gushyingirwa kw’abatinganyi ndetse no kwemeza “ukwemera Imana” k’Uburusiya.

Ndetse impinduka mu bukungu zigashimangirwa, zirimo nk’umushahara fatizo ndetse no guhuza amafaranga y’izabukuru n’uko ikigero cyo guta agaciro kw’ifaranga ry’Uburusiya gihagaze.

Abantu hafi miliyoni 110 ni bo bemerewe gutora. Ku biro by’itora mu gihugu, abategetsi bari gutanga udupfukamunwa ndetse n’umuti wo gukaraba wica udukoko (sanitiser).

Abategetsi bemeje ko abantu bafite inyandiko z’inzira (passports) z’Uburusiya bo mu gace kagenzurwa n’abashaka ubwigenge mu burasirazuba bwa Ukraine, na bo bemerewe kwitabira ayo matora.

Mu mwaka ushize wa 2019, Perezida Putin yoroheje uburyo bwo kubona ‘passport’ y’Uburusiya ku batuye muri ako gace. Abategetsi bagereranya ko abantu 150,000 bo mu turere twa Luhansk na Donetsk tugenzurwa n’inyeshyamba bashobora kwitabira ayo matora.

Leave A Reply

Your email address will not be published.