Uganda: Umuhanzi BIG EYE agiye gushyira prezida Museveni n’ishyaka rye mu nkiko kubera umwenda bamubereyemo

8,816
Allow me to work for my children, singer Big Eye cries out

Umuhanzi uzwi ku izina rya Big eye wo mu gihugu cya Uganda yatangaje ko agiye gushyira mu nkiko prezida Museveni n’ishyaka rye rya NRM kubera umwenda bamurimo

Umuhanzi ukomeye wo mu gihugu cya Uganda uzwi nka Big Eye yatangaje ko agiye gushyira mu nkiko prezida Museveni n’ishyaka rya NRM asanzwe ayoborabora.

kinyamakuru Sqoop cyandika imyidagaduro muri iki gihugu cyatangaje ko Big Eye avuga ko afite umugambi wo kurega Perezida wa Uganda kubera uburyo yanze kumwishyura nyuma yo kumufasha ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida wa Uganda mu 2011.

Uyu muhanzi ubusanzwe witwa Ibrahim Mayanja, yavuze ko ibaruwa igaragaza ko agiye kurega, yandikiwe Perezida cyane cyane ko ari we muyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi rya National Resistance Movement (NRM) ryari ryamuhaye akazi.

Yagize ati “Ndasaba Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umuyobozi wa NRM. Nakoreye Perezida mu 2011 ubwo yahataniraga uyu mwanya. Nari umwe mu bantu bamwamamarije nkajya ndirimba ahantu hatandukanye yagiye kwiyamamariza ariko sinigeze nishyurwa.”

Uyu muhanzi uzwi mu ndirimbo yitwa ‘Mango Juice’ avuga ko ishyaka rya NRM na Museveni bamurimo miliyoni 270 z’amashilingi kandi ko afite ibimenyetso byose byerekana ko yatanze serivisi ariko atigeze ahembwa.

yavuze ko yahaye Museveni n’ishyaka rye iminsi 14 baba batarishyura bagakizwa n’inkiko.

Musician Big Eye pelted with bottles as NBS UNCUT celebrates first ...

Yariye karungu, ngo natishyurwa inkiko nizo zizabakiranura

Comments are closed.