Russia-Ukraine: Ku nshuro ya mbere Ukraine n’Uburusiya byaguranye infungwa z’intambara

10,156
Kwibuka30

Ku nshuro ya mbere Uburusiya na Ukraine biri mu ntambara, ibyo bihugu byombi bayahanahanye imfungwa z’intambara.

Mu ijoro ryakeye, Ukraine n’Uburusiya byahererekanyije imfungwa mu buryo butari bwitezwe kandi bunini cyane kuva iyi ntambara yatangira.

Nubwo impande zombi zimeranye nabi ubu, abasirikare 215 ba Ukraine bari bafunzwe n’Uburusiya barimo abari bakuriye batayo yo ku ruganda rwa Azovstal barekuwe.

Baguranywe abasirikare 55 b’Uburusiya hamwe n’uwahoze ari depite wa Ukraine witwa Viktor Medvedchuk nabo bari bafunzwe na Ukraine. 

Kwibuka30

Mu gihe cy’ibyumweru, abasirikare bari ku ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal muri Mariupol bihagazeho kugeza bananiwe, abarokotse bafunzwe n’Uburusiya bafatwa nk’intwari muri Ukraine.

Abanyamahanga barenga 10 bafatiwe ku rugamba n’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine nabo barekuwe.

Abongereza batanu, umunya-Maroc umwe, umunya-Suede umwe, umunya-Croatia umwe, n’abanyamerika babiri bahise bajyanwa muri Saudi Arabia – igihugu cyafashije mu bwumvikane ngo barekurwe – mbere y’uko boherezwa mu bihugu byabo.

Igihe uku guhana imfungwa z’intambara cyabereye kiratangaje.

Byabaye nyuma y’amasaha Perezida Vladimir Putin atangaje ko bashaka abandi basirikare bashya bagera ku 300,000 ibyateye imyigaragambyo ikomeye mu gihugu.

Byabaye kandi mu gihe hateganyijwe amatora ya referandumu mu duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya ngo tube twajya ku Burusiya.

Leave A Reply

Your email address will not be published.