Umunyamakuru UWIMANA Clarisse mu munyenga w’urukundo n’umugabo we Bertrand i Dubai

10,846
Kwibuka30

Umunyamakuru Clarisse UWIMANA ari mu byishimo n’umukunzi we baherutse kurushingana mu munyenga w’urukundo i Dubai.

Nyuma y’aho Umunyamakuru wa B&B FM Umwezi uzwi cyane mu biganiro bya siporo Clarisse UWIMANA arushinze n’umukunzi we Kwizera Bertrand Festus, ubu iyi couple irabarizwa ku wundi mugabane w’isi i Dubai aho bombi bagiye kurya isi banezererwa ibyo Imana yabakoreye.

Kugeza ubu ikinyamakuru indorerwamo.com ntikiramenya igihe bahagururkiye berekeza i Dubai, ariko birashoboka ko baba barereke mu kwa buki nko ku isabato ishize kuri 17 Nzeli 2022 ugendeye ku ka video Clarisse yasangije abakunzi be kuri twitter ubona ari mu ndege n’umukunzi we, gusa ku mafoto uyu mugore w’icyamamare yashyize hanze kuri twitter ye, agaragaza ari mu bihe byiza n’umukunzi we Bertrand, akaboko ku kandi bigaragaza ko bombi bishimiye ibyiza bitangwa n’urukundo nyakuri, ni ibintu bigaragara no mu maso habo bombi.

Hejuru y’ayo mafoto, Clarisse UWIMANA yashyizeho ubutumwa bugira buti:”Such a beautiful honeymoon” bishatse kuvuga ngo Ukwezi kwa buki kw’agahebuzo!

Clarisse UWIMANA yashyingiranywe ku mugaragaro imbere y’Imana n’umukunzi we taliki ya 3 Kuno kwezi 2022 mu birori by’akataraboneka byagaragayemo ibyamamare bitari bike n’abandi besnshi babarizwa mu mwuga w’itangazamakuru, cyane cyane abo bakorana kuri B&B FM Umwezi.

Kwibuka30

Bashyingiranywe imbere y’Imana bashagawe n’imiryango yabo mu bukwe bw’akataraboneka.

Clarisse UWIMANA umwe mu bagore bakora itangazamakuru ry’imikino n’imyidagaduro benshi bemeza ko akunzwe cyane cyane mu rubyiruko kubera ubuhanga akorana ibiganiro bye.

Leave A Reply

Your email address will not be published.