Russia: Umuyobozi w’ikinyamakuru SLAVINA yitwikiye imbere ya ministeri y’umutekano

8,960
Kwibuka30
Irina Slavina dies after setting herself on fire in Russia | Sports Grind  Entertainment

Uwari umuyobozi w’ikinyamakuru kigenga cyitwa Koza Press mu Burusiya, Irina Slavina, yapfuye yiyahuriye imbere y’ishami ry’ibiro bya Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu mu mujyi wa Nizhny Novgorod.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo inkuru y’urupfu rw’uyu mugore w’imyaka 47 yamenyekanye, ko yiyahuye yitwikiye imbere ya Minisiteri.

Mbere yuko ibyo biba yari yanditse ku rukuta rwa Facebook amagambo, asa nk’usezera . Ati “Ndabasabye urupfu rwange muzarubaze u Burusiya”.

Bivugwa ko mbere yo kwiyahura Polisi hamwe n’abashinzwe iperereza bari bagiye gusaka iwe hamwe no kugenzura konti ze za banki nkuko abatavugarumwe na leta y’u Burusiya babitangaje .

Kwibuka30

Hari amakuru avuga ko amakayi ye, mudasobwa ye n’iy’umukobwa we , telefone y’umugabo we ndetse n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga byari byafatiriwe .

Nyuma y’urupfu rwe abashinzwe iperereza bavuze ko batangiye gucukumbura ngo bamenye icyamuteye kwiyahura.

Irina Slavina mu nkuru yandikagaga yajyaga ashinja Leta kudaha ubwisanzure abanyamakuru ndetse no kubakandamiza igamije kubacecekesha.

Irina Slavina sets self on fire: Russian journalist self-immolation post  raid

(Src:igihe)

Leave A Reply

Your email address will not be published.