Rutsiro: Ababyeyi biyise abarakare bakura abana mu ishuri bavuga ko bagaburirwa ibiva ‘Kwa Shitani’

1,439
Kwibuka30

Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro bahoze basengera mu itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa karindwi, bakaza kuryigumuraho kubera imyemerere yabo, bakiyita ‘Abarakare’, kuri ubu bakuye abana mu ishuri bavuga ko amafunguro bahabwa ava kwa Shitani.

Mu magambo ya  bamwe mu baturanyi bagaragaza ko imyemerere y’aba iteye inkenke, bagasaba inzego za Leta kubikurikirana.

Umwe yabwiye BTN  TV ati Ariko mu kwanga  ko ibiryo babirya, baba bavuga ko biva hehe, ikuzimu kwa Shitani.”

Uyu muturage akomeza agira ati:“Uko bemera ntabwo ari ko twemera. Kandi uko umuntu yumva ikibazo si ko n’undi acyumva. Na bo bahoze ari Abadive, ariko kiriya gihe cya COVID-19 ni bwo basohotse mu itorero. Banga gufata ziriya nkingo batanze. Ubu babita ngo ni Abarakare.”

Kwibuka30

Aba biyita ngo ni abarakare bavuga ko ishuri rya mbere ari Kirisitu nta mpamvu yo kubajyana ku mashuri.

Umwe muri bo yikingiranye yagize ati:“Abana bacu biga gusoma, biga iby’ubwenge n’iby’umubiri n’iby’umwuka. Kwigana n’abandi byo…, dusoma ngo ishuri rya mbere ni ishuri rya Kirisitu.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Umuganwa Marie Chantal, yavuze ko bagiye gukomeza kubigisha ku buryo basubiza abana mu mashuri.

Umuganwa Marie Chantal ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko agiye gukurikirana iby’icyo kibazo

Muri rusange si aba gusa bagaragaye ko bakuye abana mu mashuri kubera imyemerere kuko no mu 2021 hari abo mu karere ka Ruhango , mu Murenge wa Bweramana na bo bigometse kuri gahunda za Leta, ndetse bakura n’abana babo mu ishuri.

(Inkuru ya IKUZWE Patrick/ indorerwamo.com)

Leave A Reply

Your email address will not be published.