Kim Kardashian, Kylie jenner na Kris jenner baraye bitabiriye ibirori bya Maison Margiela Haute Couture SS24 Fashion-Show

1,048
Kwibuka30

Benshi babita Kardashians cyagwa se Jenners, ni umuryango w’abanyamideli ucanga abantu badakurikirana imideli cyane. Kristen Mary Jenner ni umunyamerikakazi wavutse mu ukuboza 5, 1955 yashakanye n’umugabo w’umunyamategeko witwa Robert Kardashian babyarana abana 4 aribo Kourtney, Kim, Khloe na Rob Kardashian. Nyuma Kris jenner yaje gushaka umugabo wa 2 ariwe Bruce Jenner baje kubyarana nawe abana 2, Kendall na Kylie Jenner.

Kim Kardashian na Kylier Jenner ni abavandimwe b’abanyamideli bahuje umubyeyi umwe ariko ba se baratandukanye. Mu ijoro ryakeye kuri uyu wa 25 mutarama 2024 mu birori bya Margiela Haute Couture SS24 Fashion-Show byo ku murika imideli byaberaga i Paris Kim Kardashian, Kylie Jenner na mama wabo Kris jenner babyitabiriye mu myambaro itangaje iryoheye amaso aho bari bicaye mu myanya y’imbere y’icyubahiro ihenze izwi nka First front-row.

Ni nyuma y’uko Kylie Jenner yagaragaye mu imurikamideli rya Valentino houte couture SS24 mu ijoro ryo kuwa gatatu ari kumwe n’umukobwa we Stormi webster yabyaranye n’umuraperi Travis scott, icyatangaje abantu ni ukuntu bari bambaye imyenda isa n’uburyo stormi yitwaraga imbere ya camera bikaba byaravugishije benshi aho bamwe batangiye kuvuga ko azatera ikirenge mucya nyina Kylie Jenner.

Kim Karadshian nawe yagiye agaragara yamamaza imyamabaro igiye itandukanye dore ko afite n’ikirangantego cy’imideli kitwa SKIMS abenshi bazi nka fashion brand afatanyije na Emma ndetse na Jens Grede.

Kwibuka30

Kim Karadashian yahoze ari umugore wa Kanye West nawe ufite inganda zitari nke. Haciyeho iminsi 2 gusa uruganda rwa Balenciaga rukora imyambaro rutangaje ko Kim yabaye Brand Ambassador uzajya uruhagararira mu bikorwa byo kwamamaza ibikorwa byabo.

Muri rusange uyu muryango waba kardashians wagiriye ibihe byiza i Paris bongera kugaragaza ko ari umuryango w’imideli ndetse banongera kugaragara ku bitangazamakuru mpuzamahanga kw’isi hose.

(Inkuru ya Plat The Fashionista )

Leave A Reply

Your email address will not be published.