Rutsiro: Abayobozi 4 batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo “gukubita no gukomeretsa” umukobwa utwite

8,723

Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abayobozi bane bo mu Murenge wa Nyabirasi, mu Karere ka Rutsiro bakekwaho gukubika no gukomeretsa umukobwa w’imyaka 20 bitwaje ububasha bahabwa n’amategeko.

Abayobozi bafunzwe barimo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngoma n’ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’abaturage muri ako Kagari, Dasso ukorera ku Murenge wa Nyabirasi, n’umuyobozi w’Umudugudu wa Kazo bose bo mu Murenge wa Nyabirasi.

RIB yatangaje ko bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa umukobwa w’imyaka 20 bitwaje ububasha bahabwa n’amategeko, ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ruhango mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dore ibiteje urujijo ku ntandaro y’icyaha bakekwaho

Amakuru agera dukesha IGIHE aravuga ko uwo mukobwa yasambaniye n’umusore mu ishyamba, hanyuma umusore ntasubire iwabo ariko umukobwa akajya iwabo w’umusore akanga kuhava.

Nyuma y’iminsi ibiri umubyeyi w’uwo musore, yagiye gutabaza ubuyobozi ngo bamufashe uwo mukobwa amuvire mu nzu. Abayobozi bahageze baje kumufasha, bivugwa ko aho ari ho icyaha cyo gukubika no gukomeretsa cyakorewe.

Amakuru avuga ko uwo mukobwa yajyanywe kwa muganga, raporo ya muganga yemeza ko yakubiswe ariko hakabamo n’urujijo rw’uko yasanganywe inda y’amezi 4.5 bikekwa ko ari yo yashakaga kwitirira uwo musore.

RIB yihanangirije abitwaza ububasha bahabwa n’amategeko bagahohotera abo bashinzwe kurengera.

Ingingo ya 121 mu Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje, aba akoze icyaha.

Iyi abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi y’ibihumbi 500 000 Frw ariko atarenze miliyoni 1000 000 Frw.

Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka umunani n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni 1000 0000frw ariko atarenze miliyoni 2 000 000Frw.

Leave A Reply

Your email address will not be published.