Minisitiri Prof.Shyaka ati;Abanyarwanda bihangane ibyari ubukwe bitaza guhinduka ikiriyo”
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Prof.Shyaka Anastase yasabye abanyarwanda kwitwararika ku mabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 muri iki gihe bakomorewe kuva mu rugo kuko ngo barebye nabi ibyari ubukwe bishobora guhinduka
Mu kiganiro yahaye RBA ku munsi w’ejo,Minisitiri Shyaka yavuze ko ubukwe,amateraniro gusurana n’ibindi byose bihuriza hamwe abantu bishobora gutuma banduzanya Covid-19 ariyo mpamvu Abanyarwanda bakwiriye kwitwararika kugira ngo ibyishimo byabo bidahinduka ikiriyo.
Yagize ati “Tubyumwe kimwe, hari ibyo utahagarika nk’ibyo byo gushyingura ku muntu witabye Imana.Uramuherekeza n’abantu bake tukabikora ariko iby’ibirori bindi dusabe abanyarwanda bose ibyari ubukwe bitaza guhinduka ikiriyo.Gushyingira,kujya mu bukwe nkuko ibyemezo by’ubushize byari byabihagaritse,ibi byemezo bishya ntabwo byabifunguye birabujijwe.Nta muyobozi w’Umurenge uza gusezeranya nta bukwe buri bube.Nyamuneka Banyarwanda, banyarwandakazi mwihangane kugira ngo ibyishimo by’ubukwe tuzabigire byuzuye hato tutazabyihutiramo bigahinduka ikiriyo.”
Minisitiri Shyaka yavuze ko impamvu inama y’abaminisitiri yahagaritse ubukwe kuko buhuza imiryango myinshi bagahurira hamwe no mu nsengero.Ibyo birori byose byahagaritswe kugira ngo Abanyarwanda bashobore kwirinda.
Prof.Shyaka yavuze ko abanyeshuri ba za kaminuza bagumye ku ishuri bazi ko Guma mu rugo izarangira kare bagasubira mu ishuri,bazafashwa gutaha iwabo kugira ngo ubuzima butazabagora cyane ko amashuri azongera gutangira muri Nzeri 2020.
Yavuze kandi ko ingendo mu ntara imbere zemewe ko umuntu yava mu karere kamwe akajya mu kandi ko mu ntara imwe ariko nta wemerewe kuva mu ntara imwe ngo ajye mu yindi cyangwa mu ngo ave mu ntara ajye mu mujyi wa Kigali.
Minisitiri Shyaka yavuze ko imirimo ya Leta ikomeza ariko abakozi bo mu biro bakagabanuka nibura bakaba ½ kugira ngo bategerana bakanduzanya aho yavuze ko abakozi bagomba guhurira mu biro ari aba ngombwa.
Yavuze kandi ko ibijyanye no gutwara abagenzi biraza gusobanurwa n’amabwiriza RURA ishyira hanze kuko ngo no mu ma bisi atwara abantu ntawe ukwiriye kwegerana n’undi aho iyatwaraga abantu nka 24 ishobora gutwara 12 n’ibindi.
Abakunda gusurana kenshi bagamije guterana urwenya no gusangira inzoga Minisitiri Shyaka yabagiriye inama yo kubihagarika kuko iki cyorezo cya COVID-19 ngo kidatoranya gifata buri wese bananiwe kwirinda.
Comments are closed.