Rutsiro: Bwana Mariko yatawe muri yombi nyuma yo kwicisha umugore we agafuni.

6,140
Rutsiro District - Wikipedia

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwataye muri yombi Bwana Marc nyuma y’uko yishe umugore we akoresheje agafuni.

Umugabo witwa Marc utuye mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushonyi, Akagari ka Kaguriro ari mu maboko y’ubugenzacyaha nyuma yaho amakuru avuze ko yishe umugore we akoresheje agafuni.

Amakuru y’urupfu rwa Nyirahabimana Speciose yatangiye kumenyekana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 20 Werurwe 2021 nyuma y’aho abaturanyi babonye umurambo we mu mbuga z’urugo rwe, maze bahita bihutira gutabaza polisi.

Bamwe mu baturanyi b’uru rugo baremeza ko n’ubusanzw uno mugabo yahoraga mu makimbirane n’umugore we, ndetse bishobora kuba byari bimaze igihe kitari gito. Umwe mu baturanyi witwa Pascal yagize ati:”Jye natangiye kumva urusaku rw’induru ku wa gatanu n’injoro, ariko bimaze akanya numva byashize, sinitaho kongera kumenya ibyakomeje”

ano makuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Mushonyi bano bombi bari batuyemo, Gitifu w’umurenge Bwana Benedata Jean Pierre, avuga ko uwo muryango wari usanganywe amakimbirane ashingiye ku mutungo ndetse ubuyobozi bwari bwarabagiriye inama kenshi ariko bagakomeza gukimbirana.

Ati “Uyu muryango wahoraga mu makimbirane ndetse n’ubuyobozi bwawugiriye inama kenshi ariko agakomeza.”

Yakomeje agira ati “Nijoro nibwo barwanye hanyuma umugabo amurusha imbaraga amukubita agafuni arapfa. Kugira ngo abigereho neza yabanje gukingirana abana mu nzu kugira ngo badahuruza abaturanyi.”

Comments are closed.