Rutsiro: Hari abarimu bashinjwa gukopeza ikizamini cya Biology kizakorwa ejo
Hari abarimu icyenda n’abanyeshuri icyenda bakurikiranyweho gukopeza ikizamini cya Biology, ikizamini cyari giteganijwe gukorwa ejo.
Mu cyumweru gishize nibwo ibizami bisoza icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’amashuri yisumbuye byatangijwe ku mugaragaro nyuma y’umwaka wose bidakorwa kubera icyorezo cya coronavirusi.
Ibizamini bya Leta ni bimwe mu bizamini biba bicungiwe umutekano ku buryo bwo hejuru, nubwo bwose hatajya habura tumwe mu dukosa nko gukopeza cyangwa se gukopera biba byaturutse ku burangare bw’abashinzwe kubirindira umutekano cyangwa kubikoresha.
Ayo ni nayo makuru ari kuvugwa kuri ubu mu Karere ka Rutsiro ahavugwa gukopera ikizamini cya Biology, ikizamini giteganijwe kuzakorwa ku munsi w’ejo kuwa kabiri nk’uko byateganijwe n’ikigo kibishinzwe.
Amakuru avuga ko hari abarimu bahaye abanyeshuri icyo kizami kandi kizakorwa ku munsi w’ejo kuwa kabiri ariko bikaza kumenyekana abo bana bakimaranye umwanya utari muto.
Amakuru avuga ko bakimara kubimenya, abo barimu bahise babimenyesha abashinzwe centre y’aho icyo kizamini cyariho gikorerwa hazwi nko mu rwunge rw’amashuri rwa Kabona mu Murenge wa Rusebeya mu Karere ka Rutsiro.
Amakuru aravuga ko ikibazo cyagejejwe ku babikuriye, nabo bafata umwanzuro wo gukingiranira ahantu hamwe abo barimu bose uko ari icyenda n’abo banyeshuri icyenda bari bagihawe kugira ngo badahura n’abandi bakabaha amakuru y’icyo kizamini.
Ku murongo wa terefoni, umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, madame AYINKAMIYE Emmerance yemereye indorerwamo.com iby’aya makuru, ati:”Nibyo koko hari abarimu barangaye batanga ikizamini cya Biology ku banyeshuri icyenda kandi cyari giteganijwe gukorwa ejo…”
Amakuru dufitiye gihamya aravuga ko babaze umubare w’ibizamini n’ubundi basanga haraburamo kimwe ugereranije n’umubare w’ibizami wari woherejwe kuri icyo kigo, ibintu byatumye benshi bemeza ko n’ubundi habayemo iyibwa ry’ikizami.
Meya Ayinkamiye yakomeje avuga ko uburangare nk’ubwo butazihanganirwa, ko bano barimu ndetse n’umuyobozi w’iki kigo bagomba gukurikiranwa hakamenyekana aho icyo kizamini cyagiye bitaba ibyo bagahanwa nk’uko amategeko y’imicungire y’ibizamini abiteganya.
Bini bizamini bizarangira muri kino cyumweru, abarangiza ikiciro cya mbere biteganijwe ko bazarangiza ku munsi wa gatatu, mu gihe aba nyuma bazarangiza ku munsi wa gatanu.
Comments are closed.