Prezida wa Espoir FC na komite ye yose beguye ku buyobozi bw’ikipe.

7,649
Espoir F.C. (Rwanda) - Alchetron, The Free Social Encyclopedia
Umuyobozi w’ikipe ya Espoir FC Bwana KAMUZINZI Godefroid na komite ye yose beguye ku buyobozi bw’iyo kipe yabaye iya gatatu muri championnat y’ubushize.

Amakuru y’iyegura rya komite yose y’ikipe ya Espoir FC yemejwe na Bwana KAMUZINZI Godefroid wari prezida wayo abinyujije mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino gikorerwa kuri radio y’igihugu.

Bwana KAMUZINZI Godefroid yeguriye rimwe na komite ye yose nyuma y’aho ino kipe yitwaye neza muri championnat ya 2020-2021 aho yaje ku mwanya wa gatatu nyuma ya AS KIGALI yabaye iya kabiri ibanzirizwa n’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC.

Ni inkuru yatunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda babishingiye ku kuba iyo komite yarakoze ibishoboka byose ntiyahungabanywa n’icyorezo cya Covid-19 cyashegeshe menshi mu makipe yo mu gihugu.

Mu ijambo rye, Bwana KAMUZINZI yavuze ko bafashe umwanya munini bubaka ikipe ndetse bakaba bayisize ku mwanya mwiza, bityo ko abazabasimbura bafite aho bazakomereza kandi heza, yagize ati:”…Njye naje muri ESPOIR FC ikipe igeze habi cyane, mu gihe cya COVID-19 twaragowe cyane n’ibihe, ariko duhagarara kigabo, twaraye amajoro menshi tudasinzira ku bw’urukundo rw’ikipe, abagiye kudukorera mu ngata bazabona aho bahera”

Bwana KAMUZINZI yirinze kuvuga ko yaba yarananijwe n’abandi mu bari bafatanije kuyobora no gutunga ikipe ya ESPOIR FC nk’ubuyobozi bw’Akarere.

Kamuzinzi yakomeje avuga ko yasize abakinnyi bose 27 kandi ko muri abo bose batatu gusa nibo bari bamaze kurangiza amasezerano.

Ikipe ya ESPOIR FC yari yaritwaye neza muri uno mwaka w’imikino urangiye kuko yaje ku mwanya wa gatatu. Benshi bakomeje kwibaza niba koko iyi kipe izabasha gukina championnat y’ubutaha kubera ko amakuru dufitiye gihamya ari uko Bwana Kamuzinzi yikoragamo kenshi kugira ngo ikipe ibashe kubaho.

Espoir FC ntirekura ndetse na Gatera Moussa ntarek - Inyarwanda.com

Prezida Kamuzinzi yeguye mu gihe yari amze iminsi agaragaza uburyo yishimiye umusaruro ikipe yari ayoboye yagezeho, ibintu benshi bakomeje kuvuga ko yari amarenga yo kwegura n’ubundi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.