RUTSIRO: Ubucucike mu mashuri ku isonga mu kubangamira Ireme ry’uburezi
Ubucucike mu mashuri bubangamiye ireme ry’uburezi mu Karere ka Rutsiro.
Mu gihe ministeri y’uburezi mu Rwanda ibangamiwe n’ireme ry’uburezi rivugwa ko ritari ku rwego rushimishije, bamwe mu barimu bo mu Karere ka Rutsiro baravuga ko ubucucike mu mashuri ari imwe mu mpamvu zidashobora gutuma ireme ry’uburezi rigerwaho kubera ko abana batabasha kwiga neza nk’uko bikwiye.
Umwe mu barimu bakorera muri rimwe mu mashuri yo muri ako Karere yatangarije radio y’igihugu ko ubucucike mu mashuri bukabije kuko hari amashuri amwe namwe usanga abanyeshuri bagera kuri 5 bicara ku ntebe imwe, ikintu kidashobora gutuma abana biga neza kuko bataba batuje, undi mwarimu wigisha mu mwaka wa gatandatu yagize ati:“nk’ubu jye nigisha abanyeshuri bagera kuri 276, mu ishuri rimwe, mumbwire namwe ko wabasha gukurikirana neza abana bangana batyo mu ishuri rimwe..”
Umuyobozi w’Akarere ka RUTSIRO Mme EMMERANCE AYINKAMIYE yatangaje ko Akarere kazubaka ibyumba by’amashuri mu mwaka utaha.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Madame AYINKAMIYE Emmerance yatangaje ko icyo kibazo kizwi kandi ko cyatekerejwe ku buryo Akarere na Ministeri y’Uburezi bateganya kongera ibyumba by’Amashuri bigera ku 117 bizigirwamo mu mwaka w’amashuri utaha.
Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku muco n’uburezi UNESCO rvuga ko kugira ngo umunyeshuri yige neza kandi mwarimu nawe abashe kumukurikirana neza, icyumba cy’amashuri kimwe kitagomba kurenza abanyeshuri 35 ku buryo buri ntebe itagomba kurenza abana babiri. Umuhanga mu by’uburezi uzwi nka Mariya MONTESSORI we yavuze ko uburyo umwana yicaye mu ishuri bugira ingaruka mu myigire ye kuko aribwo buryo bugaragaza uko umwana atuje kugira ngo abashe kwakira neza ibyo ahabwa, bigafasha na mwalimu gutanga neza ibyo yateganije guha umugenerwabikorwa ariwe munyeshuri.
Comments are closed.