Rutsiro : Umusaza afunganye n’abahungu be batatu akekwaho kwica umuhungu wa mwene nyina

8,201
Rutsiro : Umusaza afunganye n’abahungu be batatu akekwaho kwica umuhungu wa mwene nyina

Mu karere ka Rutsiro  gaherereye mu ntara y’Iburengerazuba umugabo n’abahungu be batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rw’umusore wo mu muryango wabo.

Uyu musore w’imyaka 40 ngo yasanzwe ku muhanda yapfuye, kandi akaba yari afitanye amakimbirane na se wabo ndetse n’abahungu b’uyu se wabo.Ibi byabereye karere ka Rutsiro, umurenge wa Kigeyo, akagari ka Nkora ho mu mudugudu wa Gasereganya.

Amakuru y’urupfu rwa Munyentwari Anastase uri mu kigero cy’imyaka 40, yamenyekanye muri iki gitondo ubwo basangaga umurambo we ku muhanda, maze umugabo n’abahungu be batatu bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu bahita batabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Kigeyo, Nikuze Aimée yemeje aya makuru, avuga ko hafunzwe umugabo n’abahungu be mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane icyaba cyishe nyakwigendera.

Ati “Amakuru twayamenye muri iki gitondo atanzwe n’umuturage wabonye umurambo ku muhanda, abakekwa barimo mo Se wabo n’abahungu batatu bari basanzwe bafitanye n’uwapfuye amakimbirane nibo bahise batabwa muri yombi. Bashyikirijwe RIB kugira ngo babazwe mu gihe iperereza rigikomeje.”

Yakomeje avuga ko uyu musaza ufunzwe ari nawe  se wabo wa nyakwigendera, yigeze gukorerwa urugomo agaterwa amabuye, akanakubitwa maze bakarega uyu nyakwigendera muri RIB ibura ibimenyetso iramurekura arataha.

Src: Rwandatribune

Comments are closed.