Polisi yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho kwiba mudasobwa z’abanyamahanga bari baje mu nama i Kigali

7,833

Polisi y’u Rwanda yagaruje mudasobwa ebyiri ziherutse kwibwa abanyamahanga babiri barimo Umunya-Kenya n’Umuhinde ubwo bari bitabiriye inama zabereye muri Kigali Convention Centre na Kigali Marriot Hotel, hafatwa abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.

Abafashwe ni uwitwa Gasore (amazina yahinduwe) ukurikiranyweho kuba yaritwaraga nk’umwe mu batumirwa akinjira ahabera inama azanywe no kwiba ziriya mudasobwa, aho iya mbere yayibye muri Kigali Convention Centre ahaberaga inama Mpuzamahanga yiga ku byanya by’Afurika bikomye (APAC) mu kwezi gushize kwa Nyakanga, naho iya kabiri ayiba mu nama Mpuzamahanga ya Kigali Global Dialogue yabereye kuri Marriot Hotel ku wa 14 Kanama.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko hari abandi bantu batatu bakurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ubu bujura barimo uwari wahawe akazi muri Kompanyi yari ishinzwe porotocole y’inama ari we wafashije Gasore kubona ikirango (badge) kimufasha kugera ahaberaga inama.

Abandi babiri ni abakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’ikoranabuhanga byakoreshejwe mu Mujyi wa Kigali ari bo baguraga izo mudasobwa zibwe na Gasore.

CP Kabera ati “ Mudasobwa ya mbere yibwe ku wa 18 Nyakanga, ikaba yari iy’Umunya-Kenya wari waje mu nama kuri Radisson Blu Hotel, iya kabiri nayo yibwa umunyamahanga ufite ubwenegihugu bw’u Buhinde nawe wari witabiriye inama Mpuzamahanga yabereye muri Marriot Hotel.”

“Hifashishijwe amashusho yafashwe na Camera (CCTV) muri hoteri zombi uko ari ebyiri, habanje gufatwa Gasore (izina ryahinduwe), ku Cyumweru, tariki ya 14 Kanama, afatirwa mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga ari nawe wavuze abamufashije barimo, uwamushakiye badge yo kwinjira, uwamuguriye mudasobwa zombi nyuma yo kuziba, ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 340Frw.”

Babiri mu bakurikiranyweho ubu bujura bari basanzwe ari inshuti magara, kuko bombi bajyanywe mu kigo ngororamuco cya Nyamagabe mu mwaka ushize ubwo bafatwaga mu itsinda ry’urubyiruko rwabaswe n’ikiyobyabwenge cya Heroine.

Abafashwe bose bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hakomeze iperereza ku byaha bakurikiranyweho.

Leave A Reply

Your email address will not be published.