USA: Yafashwe yahishe imbunda mu nda y’inkoko

8,040
Kwibuka30

Inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’Indege cya Fort Lauderdale-Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi umugabo wafashwe ashaka kwinjira mu ndege imbunda mu nkoko ibaze.

Mu itangazo Urwego rushinzwe umutekano mu bijyanye n’ubwikorezi, TSA, rwashyize kuri Twitter rwavuze ko uyu mugabo yafashwe mbere y’uko yinjira mu ndege.

Yafashwe nyuma yo gusaka imizigo ye yari irimo n’inkoko ibaze ariko mu nda yayo bakaza gusangamo n’imbunda yari yabanje kuzingira mu ishashi.

Kwibuka30

Gutunga imbunda ku basivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe byemewe gusa bigira amategeko abigenga by’umwihariko iyo bigeze ku kuzijyana mu ndege arimo ko zitagomba kuba zirimo amasasu cyangwa nyirazo azifite mu gice kigendamo abagenzi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.